Raporo yakozwe n’umuryango American Society of Civil Engineers, igaragaza ko ibiraro bisaga 600.000 hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishaje cyane ku buryo isaha n’isaha byateza izindi mpanuka.

Nk’ikiraro cya Key Bridge giherutse guhitana abantu, cyari kimaze imyaka 47, byumvikana ko cyari gishaje.

Nibura muri Amerika, ibiraro 46.000 birashaje ku rwego rukomeye mu gihe 17.000 isaha n’isaha byagwa.

Muri rusange, ikiraro kimwe mu biraro 13 byo muri Amerika, bimeze nabi cyane.

Imwe mu mpamvu zituma ibi biraro byangirika harimo imihindagurikire y’ibihe, amakamyo aremereye abinyuraho no kugongana kw’ibiraro n’ubwato buremereye bubinyura munsi.

Ubusanzwe muri Amerika ibiraro bigenzurwa buri myaka ibiri, bigahabwa urwego bitewe n’uko bihagaze. Bishyirwa mu nzego ebyiri, urwego rwiza cyangwa se rubi bitewe n’imiterere.

Mu mwaka wa 2021 Amerika yari yatoye umushinga w’itegeko ryemeza amafaranga yo gusana ibiraro, ku ngengo y’imari ya miliyari 110$ nubwo inyigo yakozwe yagaragaje ko hakenewe miliyari 125$.

Raporo ya American Society of Civil Engineers igaragaza ko ibiraro 21.000 imisingi yabyo ijegajega kubera imihindagurikire y’ibihe.

Hagati ya 1960 na 2015, ibiraro binini 35 ku Isi byarasenyutse kubera kugongwa n’ubwato, bihitana abantu 342.

Ibiraro byinshi muri Amerika bihagaze nabi ku buryo bidasanwe bishobora kwangiza byinshi
Ibiraro byinshi muri Amerika bihagaze nabi ku buryo bidasanwe bishobora kwangiza byinshi