Nubwo iri teka ritigeze rigaragaza ibihugu biri ku rutonde, Perezidansi yatangaje ko abakumiriwe mu gihe cy’iminsi 90 ari abaturuka muri Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia.

Iri teka rikimara gushyirwaho umukono abantu barenga 100 bakomoka mu bihugu byakumiriwe bahejejwe ku bibuga by’indege ndetse hirya no hino muri Amerika.

Ese Iteka rikumira abimukira by’agateganyo rivuga iki?
Iteka ryashyizweho umukono ribuza abantu baturuka mu bihugu birindwi kwinjira muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo Minisiteri y’umutekano n’inzego z’iperereza zibashe gukora isuzuma no gushaka amakuru y’ingenzi yagira uruhare mu kurushaho kunoza uburyo Visa zitangwa. Ibikorwa bikwiye kuba byarangiye mu minsi 30.

Iri teka kandi rihagarika mu gihe cy’amezi abiri, ibikorwa byo kwakira impunzi ziturutse aho ariho hose ku isi kugira ngo habanze hasuzumwe niba ntabikwiye kuvugururwa kugira ngo Amerika yirinde kwakira abashobora kuyikurira ibibazo. Iyi ngingo kandi ikumira by’umwihariko impunzi ziturutse muri Syria.

Ikindi ni uko abasaba ubuhunzi kubera ibibazo bishingiye ku myemerere bazajya bihutira ku buhabwa igihe cyose idini basengeramo rizaba ariryo rikandamijwe mu bihugu bakomokamo.

Iri teka riteganya ko umubare w’impunzi zizakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017 utagomba kurenga ibihumbi 50, ibi bikaba biri mu nyungu z’abanyamerika.

Iteka ryasinywe na Trump ritegeka abantu bose batari abimukira bifuza guhabwa Visa yo kujya muri Amerika ko bagomba kujya bakora ikizamini mvugo (Interview) kandi bahibereye. Ni mu gihe abakunze kujyayo cyane bakurirwagaho iki kizamini.

Nubwo iri teka ridasobanura neza ibijyanye n’abemerewe gutura muri Amerika binyuze muri Green Card, Umunyabanga wa Leta ushinzwe umutekano, John Kelly, yavuze ko bo batarebwa n’ibi byemezo. Ni mu gihe abakomoka muri biriya bihugu bazifite bo bagomba kwitegura gukorerwa igenzura ridasanzwe.

Nubwo Trump avuga ko iri teka rye ritagamije kwibasira abayisilamu, hari bamwe babihamya bavuga ko iriya ngingo yo kugendera ku idini aricyo isobanuye kuko bizorohera abakirisitu n’abandi bo mu yandi madini baturuka muri biriya bihugu birindwi kwinjira muri Amerika mu buryo bworoshye ugereranyije n’abo mu idini rya Islam.

Mu kiganiro na CNN, Umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya ivangura ry’abarabu baba muri Amerika, Abed A. Ayoub yavuze ko nta kabuza ibikorwa bya Trump bigamije gukumira abayisilamu nk’uko yari yarabivuze yiyamamaza.

Abagahagariye imiryango y’abarabu n’abayahudi muri Amerika nabo kandi babyamaganiye kure ndetse bagaragaza ko biteguye kujyana ibirego byabo mu rukiko.

Imibare igaragaza ko 43% by’impunzi zinjiye muri Amerika mu 2016, zaturutse muri biriya bihugu byakumiriwe uko ari birindwi. Ni mu gihe muri uriya mwaka abanyasiriya bagera ku bihumbi 10 batujwe muri Amerika.

Si ubwa mbere Amerika ifashe umwanzuro wo guhagarika kwakira impunzi mu gihe cy’amezi atatu kuko na nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo kuwa 11 Nzeri 2001 byakozwe. Icyo gihe ariko ntibigeze bibasira ibihugu runaka.

Perezida Donald Trump wafotowe yinjira muri White House amaze gufata ibyemezo byinshi byavugishije abantu
Perezida Donald Trump wafotowe yinjira muri White House amaze gufata ibyemezo byinshi byavugishije abantu

[email protected]