Abayobozi b’ibyo bitaro batangaje kuri uyu wa Kane ko byakozwe ku bw’impanuka biturutse ku kwibeshya kw’abaganga.
Inkuru ya BBC ivuga ko Ikigo gishinzwe gukumira indwara cyemeje ko abamaze kumenyekana ari batanu ariko ntikiratangaza umubare nyakuri w’abandujwe bose n’indwara bavurwaga muri icyo gihe.
Ubuyobozi bw’intara bwavuze ko bwamenyeshejwe iby’ayo makosa ku wa 26 Mutarama uyu mwaka.
Abandujwe ngo bazahabwa ubuvuzi ndetse n’indishyi nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.
Mu myaka 20 ishize ubuvuzi butujuje ibisabwa n’amabwiriza adashinga byatumye abatari bake banduzwa Virusi itera Sida mu Bushinwa.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu 2015, cyigaragaza ko abantu basaga ibihumbi 500 bandujwe Sida mu mpera za 2014.



















TANGA IGITEKEREZO