Amabombe 2 aheruka guterwa i Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije Abanyamerika ko bakunze kwibasirwa n’ibitero bikomeye bigahitana ubuzima bw’abantu.
Nk’uko ikinyamakuru L’Express dukesha iyi nkuru kibitangaza, mu myaka makumyabiri ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabweho ibitero bikomeye.
Ibitero by’abatsimbaraye ku bya kera bo muri Arizona
Icyo gitero cyabaye mu 1995 mu kwezi k’Ukwakira kwa 9 gihitana umuntu 1 gikomeretsa 80 abakigabye biyitaga abahungu ba Gestapo
Igitero cya Oklahoma City
Igitero cya Oklahoma City cyo ku wa 19 Mata 1996, imodoka itezemo bombe yagiye ku nzu ya Leta iraturika, ihitana abantu 150 ikomeretsa abarenze 500. Uwagikoze Timothy McVeigh, akaba yari mu batsimbaraye ku mahame ya cyera batifuzaga ko hashyirwaho amategeko agabanya imbunda zitunzwe n’abantu. Icyaha cyaramuhamye akatirwa igihano cy’urupfu muri Kamena 1997, bamunyonga mu 2001
Igitero cya Atlanta
Igitero cya Atlanta cyo ku wa 27 Nyakanga 1996, cyabaye igihe hari imikino ya Olempiki yo mu mpeshyi (Jeux olympiques d’été) muri Atlanta, gihitana abantu 2 gikomeretsa 11. Nyir’ukugikora Eric Robert Rudolph yari mu gatsiko kitwaza imbunda katakundaga Leta ya Washington kandi yavugaga ko ari umugatolika w’i Roma uharanira gukuraho abakuramo inda.
Igitero cya Word Trade Center
Igitero cya World Trade Center cyo ku wa 11, 2001 , bakigabye kuri imwe mu nzu zasaga ya New York cyahitanye abantu 6 gikomeretsa 1000. Cyatezwe mu nzu gituritse gikora icyobo gifite umurambararo wa metero 30 n’ubujyakuzimu bwa metero 60, abari bakirimo 4 batsimbaraye ku mahame y’idini ya isilamu bakatiwe imyaka 240 y’igifungo, na ho uwari wabatumye Sheikh Omar Abdel Rahmane wari ufite ubuhumyi wo muri Egiputa, yakatiwe burundu n’ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibitero by’i New York ku nyubako za World Trade Center
Ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001 i New York kuri nyubako za World Trade Center, idege 4 zitwara abantu zayobejwe n’ibyihebe bizigongesha inzu ebyiri zisa zo mu mujyi wa New York zihitana abantu 2976 n’ibyihebe 19. Iki gitero na cyo cyakozwe na Al Qaida ya Oussama ben Laden waje kwivuganwa n’Abanyamerika 2011 muri Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO