Mu mujyi wa Zaporizhzhia uherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Ukraine, ibisasu bitanu biyoborwa n’ikoranabuhanga byibasiye inzu zo guturamo ndetse n’ikigo cy’ubuvuzi, bikomeretsa abantu 15.
Guverineri w’ako karere, Ivan Fedorov, yavuze ko ibyo bisasu byangije bikomeye inyubako z’amacumbi, ndetse ashyira hanze amafoto agaragaza ibyangiritse.
Zaporizhzhia imaze iminsi yibasirwa cyane n’ibitero by’u Burusiya. Aka karere ni kamwe mu turere tune u Burusiya bwiyometseho nyuma y’amezi arindwi intambara itangiye muri Gashyantare 2022, nubwo ingabo za Ukraine zigifite ibice byinshi byako zigenzura.
Muri Sloviansk, umwe mu mijyi ikomeye u Burusiya bushaka kwigarurira mu karere ka Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine, ibisasu bibiri byakomerekeje abantu 14 ndetse byangiza inyubako zirindwi z’amacumbi.
Guverineri wa Donetsk, Vadym Filashkin, yavuze ko igice cy’inyubako imwe cyasenyutse burundu kubera ibyo bitero.
Nubwo abayobozi ba Ukraine batangaje ibyangijwe n’ibitero, Reuters yavuze ko itabashije kugenzura ayo makuru.
U Burusiya na Ukraine byombi bihakana ko bigaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili mu ntambara imaze imyaka irenga ine ikomeje hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!