Abatabazi bakomeje gushakisha imibiri y’abantu mu matongo y’inzu ndende yo guturamo i Kyiv yangijwe cyane n’ibi bisasu.
Iki gitero cyabaye mbere gato y’inama ya NATO, aho Perezida wa Amerika, Donald Trump, ateganya kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gushaka amahoro.
Amakuru y’Ingabo za Ukraine agaragaza ko zitabashije kuburizamo iki gitero cyangwa guhanura igisasu na kimwe mu bisasu 23 bya missile byarashwe n’u Burusiya. Ibi byagaragaje ko Ukraine igenda irushaho kugira intege nke mu guhangana n’ibitero bya Moscow kubera ko ububiko bwa missile za Patriot bugenda bugabanuka.
Perezida Zelensky yasabye ko Ukraine yahabwa izindi missile zifasha guhangana n’ibitero byo mu kirere, avuga ko Patriot ari zo ntwaro zonyine igihugu cye gifite zishobora guhanura ibindi bisasu.
Mu butumwa yatangaje kuri televiziyo, Zelensky yavuze ko Ukraine ifite ubumenyi bwo gukora izi ntwaro, ariko ko ikeneye uruhushya rwa Amerika rwo gukora sisitemu za Patriot kugira ngo ishobore kwirwanaho.
Yasabye ko inama ya NATO izatangira muri Turikiya yafata “ibyemezo bikomeye” byafasha Ukraine kwirinda ibitero.
Zelensky yavuze ko igihe missile za Patriot zikiri mu bubiko bw’ibihugu by’inshuti, u Burusiya bukomeza gushishikarira gusenya inyubako z’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!