00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitero bya drone za Ukraine byahitanye batatu mu Burusiya

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 2 August 2025 saa 11:10
Yasuwe :

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Burusiya zatangaje ko ibitero bya drone Ukraine yagabye ku Burusiya, byahitanye abantu batatu abandi babiri barakomereka.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Kanama 2025, nyuma y’ibitero bya drone Ukraine yagabye mu ijoro ryo ku wa 1 Kanama 2025.

Ubuyobozi bwagaragaje ko ibi bitero byibasiye ibice by’inganda cyane n’ibice bituwe n’abaturage, aho byangije inzu, bitwika imodoka n’ibindi bikorwaremezo.

Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Rostov yavuze ko igisirikare cyakoze akazi gakomeye ko guhanura drone zateye mu turere turindwi two mu Burusiya.

Yagize ati “Igisirikare cyakoze akazi gakomeye nijoro ko guhanura ibitero bya drone byari byagabwe ku Burusiya.”

Igisirikare cy’u Burusiya cyavuze ko muri iryo joro bahanuye drone za Ukraine 112.

Ibi bibaye mu gihe u Burusiya buherutse gutangaza ko bumaze gufata uduce tumwe na tumwe tw’intara ya Dnipropetrovsk yo muri Ukraine n’ubwo Ukraine yahakanye ayo makuru.

Ukraine yagabye ibitero bya drones mu Burusiya bihitana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages