00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibuka-France yamaganye ubwicanyi bwakorewe abanyamakuru n’abapolisi i Paris

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 8 January 2015 saa 02:58
Yasuwe :

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ukorera mu Bufaransa « Ibuka-France » wifatanyije n’abamagana ubwicanyi bwakorewe Abanyamakuru b’igitangazamakuru "Charlie Hebdo" n’abapolisi babiri ku wa gatatu tariki ya 7 Mutarama mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris.
Ubwo bwicanyi bwahitanye abantu 12, naho 11 barakomereka.
Mu itangazo umuryango Ibuka -France washyize ahagaraga wihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri icyo gitero, unifatanya (…)

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ukorera mu Bufaransa « Ibuka-France » wifatanyije n’abamagana ubwicanyi bwakorewe Abanyamakuru b’igitangazamakuru "Charlie Hebdo" n’abapolisi babiri ku wa gatatu tariki ya 7 Mutarama mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris.

Ubwo bwicanyi bwahitanye abantu 12, naho 11 barakomereka.

Umwe mu bakomerekeye muri icyo gitero atabarwa

Mu itangazo umuryango Ibuka -France washyize ahagaraga wihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri icyo gitero, unifatanya n’abacyamagana.

Iryo tangazo riragira riti « Mu nzirakarengane zishwe, hashize imyaka 20 mu Rwanda, harimo n’abanyamakuru 50 bishwe bazira kuvuga ukuri icyo gihe, Ibuka France yifatanyije n’abandi kwamagana byimbitse ubwicanyi bwaraye bubaye ku banyamakuru ba "Charlie Hebdo" n’abapolisi bari bashinzwe umutekano wabo. »

Ibuka –France yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’ababuriye ababo muri icyo gitero n’abasomyi ba "Charlie Hebdo" mu bihe by’akababaro gakomeye barimo.

Uwo muryango usanga haba mu buzima busanzwe bw’abantu, muri politiki, cyangwa mu bihaye Imana, kwica imbaga y’abantu bidakwiye bikaba bigomba kwamaganwa.

Imbaga y'abamagana ubwicanyi mu Bufaransa

Muri iryo tangazo, Ibuka-France igaragaza ko ubwicanyi nk’ubwakorewe abanyamakuru ba " Charlie Hebdo" buhemukira benshi barimo n’urubyiruko udutsiko tw’abagizi ba nabi duhindura abicanyi nyuma yo kubajyana mu myitozo ibaha amasomo y’ubugizi bwa nabi, bakababuza kubaho mu buzima busanzwe . »

Ibuka-France ibona abicanyi bagabye icyo gitero barabikoze kugirango batere impagarara kandi bacemo abantu ibice bababuza gushyira hamwe .

Yanashimiye cyane abari kwamagana ibyaraye bibaye i Paris mu Bufaransa.

Ibuka-France isaba Leta y’u Bufaransa gufata ingamba zikakaye ikerekana ko koko ariho hasinyiwe Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu.

Ntawe urigamba icyo gitero ariko harakekwa intagondwa z’Abayisilamu zishamikiye kuri Leta ya Kiyisilamu (ISIS), kuko mu Kwakira 2014, iki Kinyamakuru cyari cysohoye inyandiko ishushanyije kigaragaza ko izi ntagondwa zikora ubugizi bwa nabi mu izina ry’Intumwa y’Imana Muhammad.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages