00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Umudugudu wishyiriyeho ikigega cy’ibiryo uri mu yahembwe na MINALOC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 March 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahembye imishinga yakozwe n’abaturage yagize uruhare mu iterambere ryabo mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Nyuma y’uyu muganda usozwa ukwezi kwa Gashyantare 2026, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahembye imishinga yahize indi aho mu Ntara y’Uburasirazuba hahembwe imishinga umunani.

Imidugudu, utugali cyangwa imirenge byagaragaje umushinga mwiza bihabwa icyemezo cy’ishimwe na miliyoni 2 Frw mu gihe iri mu cyiciro cya kabiri hatangwa miliyoni 1 Frw.

Mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho mu Karere ka Kirehe, hahembwe Imidugudu ya Nyawera I na Nyawera II yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amazi igihe kinini nyuma y’uko umuyoboro w’amazi waturukaga ku Kiyaga cya Nasho, wubatswe mu 1982, wangiritse.

Ibi byatumye abaturage n’abanyeshuri bo ku ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyawera bajya kuvoma amazi mu kiyaga.

Mukamusoni Immacule uyobora Umudugudu wa Nyawera II, yavuze ko baje kubona ko mu misozi miremire ibakikije hari isoko y’amazi, babwira abaturage ko bashaka kwikururira ayo mazi mu midugudu yabo.

Ati “Abaturage batanze miliyoni 27.9 Frw turayakurura ubu tumaze gukoresha miliyoni 24 Frw aho twahaye amazi ku baturage barenga 2000 n’ishuri ryigaho abanyeshuri 1000, ubu isuku yabaye yose mu midugudu yacu.’’

Mu gihe cya Covid-19, abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuga I mu Kagari ka Byimana Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa batanga 1.000 Frw kuri buri rugo mu gufasha abari mu kaga.

Mu 2022 ingo 70 zashyizeho ikigega cy’ubufatanye “Ishema ryacu” zitanga ibigori n’amafaranga mu kwirinda inzara. Ikigega giha abanyamuryango ibigori mu gihe cy’amapfa, bakazabisubiza bejeje.

Kuri ubu iki kigega gifite toni eshanu z’ibigori na toni ebyiri z’ibishyimbo, kikaba kiyobowe na komite y’abaturage kigakurikiranwa n’Akagari n’Umurenge. Nta rugo rukigira inzara kandi gifasha umudugudu kwihaza no guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza.

Mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Sovu, amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’impamvu y’imikorere mibi muri gahunda za Leta nk’imihigo.

Muri Nyakanga 2024 hatangijwe gahunda ya “Twite ku Mwitero Wacu” habaho ibiganiro by’icyumweru biyobowe na komite z’Imidugudu, abakorerabushake na Komite y’umugoroba w’ababyeyi, ibi byatumye ingo zifitanye amakimbirane agabanuka cyane.

Iki gikorwa kiri mu by’indashyikirwa byashimiwe kubera uruhare cyagize mu mibanire myiza.

Iwacu Heza ni umushinga wahanzwe n’umurenge wa Munyiginya mu Kagari ka Kinunga. Watangiye mu 2024/2025, ugamije gukemura ikibazo cy’isuku nke binyuze mu gutegura ibikorwa bihoraho byo gusukura ingo, imihanda, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi.

Abaturage bafashe isuku nk’umuco wabo wa buri munsi, bituma indwara ziterwa n’umwanda zigabanyuka. Kuri ubu iyi gahunda yashyizwe mu mihigo y’Umudugudu, Akagari n’Umurenge kugira ngo irambe.

Gahunda yiswe “Urubyiruko Turashima’’ yatangijwe mu 2023 mu Karere ka Bugesera, iyobowe n’urubyiruko igamije gufasha abatishoboye kubona aho kuba, ubwiherero n’imibereho myiza.

Ibikorwa byagezweho birimo kubaka inzu esheshatu, ubwiherero 560, uturima tw’igikoni, gutanga inyigisho mbonezamubano no gusubiza abana 400 mu ishuri. Ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere kandi igakurikiranwa binyuze mu mihigo.

Mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Mporwa, Umudugudu wa Bwiza mu 2023 wahembwe ibihumbi 500 Frw n’ubuyobozi bw’Akarere kubera ko wabaye umudugudu utarangwamo ibyaha.

Mu nama y’abaturage yo kwiga uko ayo mafaranga yakoreshwa, hemejwe ko kubera ko umudugudu wakira abashyitsi, hazagurwa intebe 300 zo gukodeshwa ku bazikeneye zikajya zinabyara inyungu.

Bizimana Didier usanzwe ari Umukuru w’Umudugudu, yavuze ko amafaranga ava mu gukodesha izi ntebe amaze kubafasha mu kubakira umuturage umwe.

Hari kandi uburyo bushya bwo kwizigamira bwiswe ‘Ikiramba’.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nkondo I mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu wo mu Karere ka Kayonza, ikimina gisanzwe nticyari kigikora neza, abaturage bashyiraho gahunda bise Ikiramba.

Ubu buryo bushya kandi burambye bwo kwizigamira buhuza abanyamuryango 494 bo mu ngo 104 zo muri uyu Mudugudu. Bamaze kwizigamira miliyoni 12 Frw, bashyigikira gahunda za Leta nka Mituweli na Ejo Heza, bongera uruhare rw’abaturage.

Undi mushinga wahembwe ni ‘Mbaza nkubaze umbwire uko wabigenje, nkubwire uko nabigenje twubake umuryango utekanye.’

Ibyawo bigaragara mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Kigabiro, aho guhera muri Mata 2025 hatangijwe gahunda igamije gukemura amakimbirane yo mu miryango yatumaga abaturage batitabira gahunda za Leta, ubukene bwiyongera n’abana bava mu ishuri.

Buri cyumweru habaho inama z’abagabo n’iz’abagore zigamije guteza imbere amahoro, umutekano mu rugo n’ubwumvikane, bayobowe n’abakuru b’inararibonye.

Iyi gahunda yafashije imiryango 23 kongera kubana neza, abana basubira mu ishuri, amakimbirane aragabanyuka ndetse abaturage barushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byabo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko imishinga myinshi yahanzwe usanga ari ikemura ibibazo biba bifitwe n’abaturage

Ati “Turakomeza gukangurira abantu guhagarara neza mu nshingano, kudatakaza indangagaciro no gushishikazwa no kubaka ubwo bumwe buhuza umuyobozi n’umuturage no gushyiraho utwo dushya tubateza imbere.’’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu mwaka ushize wa 2025 uturere twatanze imishinga 118 muri yo 54 ni yo yari yujuje ibisabwa.

Yakorewe isuzuma habonekamo udushya 30 ihiga indi ari na yo yahawe ibihembo hirya no hino mu gihugu.

Mu Burasirazuba hahembwe imishinga umunani
Abaturage bagaragaje imishinga myiza bashimiwe
Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026 wahembewemo abaturage bahize abandi mu guhanga udushya
Hagaragajwe ko ubufatanye bw'inzego z'ubuyobozi n'abaturage ari ingenzi mu iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yashimye abaturage bahanze imishinga izana ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages