Uyu mushinga w’itegeko watekerejweho nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze igitekerezo cy’ubuyobozi bwa Donald Trump cyo kugabanya uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku mwana uvukiye ku butaka bwa Amerika.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Mike Johnson, yatangaje ko ikibazo cy’abanyamahanga bajya muri Amerika batwite bagamije kubyara kugira ngo abana babo bahabwe ubwenegihugu bwa Amerika, abadepite bagomba kongera kukigaho.
Iki kibazo kizwi nka “birth tourism”, aho abanyamahanga bajya muri Amerika mu gihe batwite kugira ngo babyarireyo, bityo abana babo bakabona ubwenegihugu hakurikijwe ihame ry’uko umuntu wese uvukiye ku butaka bwa Amerika ahabwa ubwenegihugu.
Mike Johnson yavuze ko ubu buryo bushobora kuba “butesha agaciro” ivugururwa rya 14 ry’Itegeko Nshinga rya Amerika, ndetse avuga ko Inteko ifite inshingano zo kugenzura uko iri tegeko risobanurwa.
Yagaragaje ko igisubizo gishobora kuba gushyiraho itegeko rishya cyangwa guhindura Itegeko Nshinga mu gihe byaba ngombwa.
Ibi biganiro byongeye kubura nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze icyifuzo cy’ubuyobozi bwa Trump cyo kugabanya uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku bana bamwe bavukira muri Amerika bafite ababyeyi batari Abanyamerika.
Abashyigikiye iki gitekerezo bavuga ko itegeko ririho rikwiye gusubirwamo kugira ngo ridaha ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika ku babyeyi baba ari abashyitsi b’igihe gito cyangwa abinjiyemo mu buryo butemewe.
Gusa, abatemera iri hinduka bavuga ko uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku muntu wese uvukiye muri Amerika bumaze igihe busobanurwa muri ubwo buryo, uretse ibihe bidasanzwe nk’abana b’abadipolomate b’ibindi bihugu. Bavuga ko kubuhindura byasaba guhindura Itegeko Nshinga, atari itegeko risanzwe gusa.
Ubusabe bwo kongera gusuzuma iki kibazo bukomeje guteza impaka muri politiki ya Amerika, aho bamwe babona ko ari uburyo bwo kurinda agaciro k’ubwenegihugu bwa Amerika, mu gihe abandi babona ko ari uguhindura ihame rimaze igihe rikoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!