00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi abagore bibukira kuri Michelle Obama yakoze akiri muri White House

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 22 November 2017 saa 08:46
Yasuwe :

Michelle Obama afatwa nk’icyitegererezo kubera uruhare yagize mu iterambere ry’abari n’abategarugori n’umusanzu yatanze ubwo yari mu ngoro y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka White House.

Michelle LaVaughn Robinson Obama ni umunyamategeko akaba n’umwanditsi, yabaye muri White House mu gihe cy’imyaka umunani ubwo umugabo we Barack Obama yayoboraga Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017.

Uyu mugore w’imyaka 53 yakoze ibintu byizihiye benshi cyane abakobwa n’abagore bamushima byimazeyo uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bwabo.

Michelle Obama n'umugabo we Barack Obama

Dore ibintu umunani Michelle Obama ashimirwa mu ngeri zitandukanye:

  Gufasha abagore kwiga

Ku buyobozi bwa Obama, umugore we Michelle Obama na we yakoraga ubudasiba kugira ngo ateze imbere uburezi by’umwihariko ku bana b’abakobwa. Ibi byatumye muri Werurwe 2015, atangiza gahunda yise “Let Girls Learn” yari igamije gufasha abakobwa basaga miliyoni 62 ku isi yose ngo babashe kwiga.

Mu 2016 yasohoye inyandiko yise “The Altantic” yasobanuraga iby’iyi gahunda yo gufasha abakobwa kwiga. Amwe mu magambo yari ayirimo yari afite ubutumwa bugira buti “Ndibona ndi nko muri aba bakobwa, ndabona abakobwa banjye na bo barimo, kandi sinshobora kubasiga. Ndakomeza kuzamura ijwi ryanjye nkavuga mu izina ryabo, ngamije kurengera ejo habo. Ndinginga abayobozi b’isi yose ngo bashore imari mu mahirwe agaragara muri bo kandi abantu babahe agaciro kabakwiye. Ndateganya no kugera ku bayobozi b’inzego za leta, imiryango n’abakobwa ubwabo ngo hitabwe ku kubohereza ku ishuri.”

Mu Ukwakira 2016, ubuyobozi bwa Obama bwiyemeje gutanga miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika muri "Let Girls Learn" ngo igere ku ntego zayo.

Michelle yatangije Let Girls Learn, umushinga ugamije gufasha abakobwa kugana ishuri


  Imbwirwaruhame yavuze mu itangwa ry’igihembo cy’umugore wagaragaje umurava

Michelle yibukirwa ku ijambo yavuze ku ya 11 Werurwe 2009, ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo ku bagore babaye indashyikirwa mu buyobozi no kwitangira abandi by’umwihariko mu bikorwa biteza imbere uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori.

Mu ijambo rye yagize ati “Abagore twubaha uyu munsi, batwigisha amasomo atatu y’ingenzi mu buzima. Irya mbere ni uko abagore tugomba kwirwanirira twe ubwacu. Icya kabiri ni ugushyigikirana hagati yacu. Icya nyuma ni uguharanira ubutabera kuri bose.”

  Indirimbo yahererekanije ku munsi mpuzamahanga w’umukobwa waremye benshi umutima

Umunsi mpuzamahanga w’umukobwa ni amahirwe akomeye ku bari n’abategarugori aho bari hose ngo bishimane hagati yabo.

Michelle Obama na we yarabikoze ubwo yoherezaga urutonde rw’indirimbo zongerera abakobwa imbaraga mu kazi no kurushaho kwigirira icyizere abinyujije kuri Spotify. Muri izi ndirimbo harimo iz’abaririmbyi b’abagore bamamaye kuva mu myaka 1960 barimo Diana Ross, Aretha Franklin, Alicia Keys, Jennifer Hudson n’abandi bafatwa nk’abagaragaje agaciro umugore agomba.

  Amagambo yavuze kuri Trump

Mu mwaka ushize ubwo Amerika yiteguraga gutora Umukuru w’Igihugu, Donald Trump wari uhanganye na Hillary Clinton wahabwaga amahirwe na benshi.
Trump watorewe kuyobora iki gihugu cy’igihangange yashyizwe mu majwi ko yagerageje gufata ku ngufu abagore batandukanye.

Mu magambo, Michelle yavuze kuri Trump ku byo yashinjwe yagize ati “Numvise ibi byose ngerageza kwishyira mu mwanya w’abo byabayeho, kandi ndizera ko buri wese yakumva uko biremereye. Biteye isoni kutwambura icyubahiro no kumva ko wakora icyo ushaka cyose ku mugore. Birababaza cyane kandi bigakomeretsa umutima.”

Muri iri jambo benshi bafashe nk’iry’ubutwari yakomeje agira ati “Murabona, mu gihe cya kera ababyeyi bacu na ba nyogokuruza ntibari bafite uburyo n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, ariko ubu, twe nk’abagore b’iki gihe, dufite ingufu zo kugena uko ejo hacu hazaba hameze kandi mu buryo bwiza, kuko dufite ubumenyi n’ubuvugizi.”

  Yabwiye abagabo ko bagomba kurangwa n’ineza

Michelle Obama mu ihuriro ry’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanze imbwirwaruhame irimo ubutumwa bukangurira abagabo kugwa neza.

Yagize ati “Bagabo, mube ababyeyi beza, mubere abakobwa banyu urugero rwiza kandi mubakunde. Iyo ni yo mpano isumba izindi umubyeyi yaha umwana w’umukobwa.”

  Yabaye ijwi ry’abagore bo muri Afurika

Michelle Obama yakoresheje ububasha yari afite mu guha ingufu abagore no kubavugira ku bibareba kandi abenshi muri Afurika barabyishimiye.

Yagize ati “Nta gihugu cya Afurika gishobora gutera imbere mu gihe kidaha abagore umwanya ngo na bo bagaragaze icyo bashoboye, bagaragaze uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo. Umugabo uwo ari we wese, ukoresha ububasha afite mu gutsikamira umugore aba ari ikigwari, kandi aba ari gusubiza inyuma iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.”

Michelle Obama afatwa nk'icyitegererezo ku bari n'abategarugori


  Yavuze ko urukundo rw’abangavu rudakwiye guhagarika amahirwe y’abakobwa

Michelle yabwiye abakobwa bo muri Amerika ko kwiga ari byo by’ingenzi ku rubyiruko rw’abangavu, kandi ko urukundo rwabo rudakwiye kubabera inzitizi mu byo bakora.

Yagize ati “Nimuhatane n’abahungu, kandi mubarushe.”

Yakomeje avuga ko abakobwa bashoboye kandi bagomba kubigaragaza. Yagize ati “Nta muhungu, uko yaba ameze kose, ukwiye kubabuza amahirwe yo kwiga. Iyo nza kwita ku magambo bambwiraga ngo ndi mwiza, ndashamaje, mu gihe nari nkiri umwangavu, si nari kugira amahirwe yo kuba umugore wa Barack Obama!”

  Amagambo ye atera akanyabugabo kandi agatanga icyizere

Michelle yavuze ko nta mupaka ugomba kuzitira abagore kugera ku byo biyemeje. Ni yo mpamvu abenshi bamushima nk’umugore isi yari ikeneye, ngo abere abere abandi urugero.

Michelle ni inshuti ikomeye y'abakiri bato
Michelle na Obama n'abana babo babiri Malia Ann Obama na Sasha Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages