00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya TikTok muri Amerika bizaba agatereranzamba kugeza ryari?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 20 June 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Urwego rwigenga rushinzwe Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Abakiliya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US Federal Trade Commission (FTC), rwajyanye mu nkiko urubuga nkoranyambaga rwa TikTok na Sosiyete y’Abashinwa ByteDance irufite mu nshingano.

Ni ikirego FTC ivugamo ko TikTok itubahiriza uburyo bwo kurinda ubusugire n’umutekano w’abana, ibintu binyuranyije n’amategeko ya Amerika.

Urwo rwego rwemeza ko iperereza ryarwo ryabonye impamvu zo kwizera ko TikTok ihonyora cyangwa iri hafi guhoyora iryo tegeko rirengera ubusigire bw’abana.

Ni ibirego TikTok yateye utwatsi, ivuga ko yatengushywe cyane.

Icyo kirego gitandukanye n’umushinga w’itegeko uherutse gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, uhagarika TikTok gukorera muri icyo gihugu mu gihe ByteDance yaba itemeye kuyigurisha Abanyamerika.

Bamwe bawunenze ko ushobora kuba ushingiye ku nyungu za politiki, cyane ko u Bushinwa na Amerika bimaze igihe birebana ay’ingwe.

Mu byo FTC ivuga ko yakozeho ubugenzuzi, harimo amabwiriza yashyizeho agenga imikorere y’ibigo by’ikoranabuhanga, ndetse n’amabwiriza agenga uburyo bwo kurinda ubusugire bw’abana mu binyuzwa kuri internet.

Amabwiriza arinda ubusugire bw’abana mu binyuzwa kuri internet yibanda cyane ku gukusanya, gukoresha no kugaragaza amakuru yihariye y’umuntu kuri internet, ku bana bari munsi y’imyaka 13.

Tik Tok ivuga ko imaze umwaka wose iganira na FTC ngo bashyire umucyo kuri izo mpungenge z’uko yaba yararenze ku mabwiriza arengera ubusugire bw’abana, ikavuga ko yatunguwe cyane no kumva hatanzwe ikirego kandi yizeraga ko hazagerwa mu gisubizo gifatika.

Ikirego cya FTC kije cyongera igitutu ku mikorere ya TikTok muri Amerika.

Muri Mata 2024 ni bwo Perezida Joe Biden yasinye umushinga w’itegeko rigena ko ByteDance ifite igihe cy’umwaka umwe ikaba yamaze kugurisha Tik Tok cyangwa urwo rubuga rugahagarikwa burundu muri Amerika.

Ni nyuma y’uko TikTok yashinjwe gukorana n’inzego z’u Bushinwa, ikazisangiza amakuru y’Abanyamerika bayikoresha.

TikTok yabihakanye yivuye inyuma.

Nta gihindutse, icyemezo ndakuka cyo guca TikTok muri Amerika ubwo cyashyirwa mu bikorwa mu 2025.

Muri Gicurasi TikTok nayo yatanze ikirego isaba gutambamira iryo tegeko, ivuga ko ari ukubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo kwayo n’Abanyamerika barenga miliyoni 170 bayikoresha.

Umwuka mubi uri hagati ya Amerika n’u Bushinwa wakomeje gushyirwa mu majwi ko ari wo ntandaro yo kuba TikTok ikomeje kotswa igitutu muri icyo gihugu.

Kuyijyana mu nkiko yari ikirwana no gutambamira itegeko riyihambiriza utwangushye, bishobora kuyibera ihurizo kuko irasa n’irwana intambara ebyiri icyarimwe, zose zigamije kuyica intege.

Biracyagoye kumenya amaherezo y’izo ntambara, gusa uzatsinda amatora ya Amerika hagati ya Donald Trump na Biden bizaba bifite icyo bivuze ku myanzuro ya nyuma yafatirwa TikTok.

TikTok ikomeje kujya mu mazi abira mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages