Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, Sputnik yahishuye ibyaha Leta Zunze Ubumwe zakoze mu gihe icyo gihugu cyamaze cyaragabye ibitero kuri Iraq mu 2003.
Uyu mugabo yari afite inshingano zo kugenzura no gucungira umutekano ahantu hari ku burebure bwa kilometero 574 kuva ku mupaka wa Iraq na Jordanie kugera ku mupaka ugabanya icyo gihugu na Arabie Saoudite, ahari ibirindiro bigera kuri 22.
Brig.Gen Ayad avuga ko aha hantu haberaga gushyamirana gukomeye hagati yabo n’ingabo za Amerika mbere y’uko zigera muri Baghdad.
Nubwo isi yose ifata italiki ya 20 Werurwe 2003 nk’iyo Amerika yagabiyeho ibitero byayo kuri Iraq, General Ayad we avuga ko ibi bitero byatangijwe ku ya 17 Werurwe 2003 kuko kuva ubwo batangiye gukorerwa ubushotoranyi n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku rundi ruhande, akanavuga ko ibitero byatangiye imyaka myinshi mbere ya 2003.
Ati “Byaba ari ikinyoma kuvuga ko intambara ya Amerika kuri Iraq yatangiye ku wa 17 Werurwe 2003 maze ikarangira ku wa 09 Mata, ahubwo mu by’ukuri yatangiye ku wa 02 Kamena 1990 ubwo igisirikare cya Iraq cyagabaga ibitero kuri Kuwait”.
Agaragaza ko Abanyamerika bishe abanya-Iraq benshi na mbere y’uko umwaka wa 2003 ugera.
Brigadier General Ayad al-Tufan yabajijwe ibibazo bitandukanye na Sputnik kugeza aho banakomoje ku byaha bikomeye byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo ingabo z’iki gihugu zamaraga kugera muri Baghdad.
Asubiza kuri iki kibazo, General Ayad yagize ati “Ahari kimwe mu byaha ndengakamere byakozwe n’imitwe y’ingabo za Amerika, byabaye mu gihe cy’imirwano yabereye ku Kibuga cy’Indege cya Baghdad.”
Aha yagaragaje ko ubwo bamaraga kumenya ko hari kajugujugu 12 z’abanyamerika zageze ku Kibuga cy’Indege cya Baghdad, abanya-Iraq bahise batega igico babasha kurasa indege 11 muri zo, imwe iba ari yo ibasha gutoroka
Mu mirwano yakurikiyeho abanya-Iraq babashije gufata mpiri ingabo nyinshi za Amerika izindi zigera kuri 200 zikahasiga ubuzima.
Ayad yavuze ko uku gukubitwa inshuro kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatumye iki gihugu gitangira gukoresha intwaro n’amasasu arimo ibinyabutabire byatumye imibiri y’abantu iyenga igahinduka umuyonga.
Ati “niboneye n’amaso yanjye ibisigazwa by’amagufwa y’abantu batwitswe.”
Yakomeje avuga ko byari ibintu biteye ubwoba kubibonesha amaso dore ko aho ibyo byabereye hahise hanagirwa agace katemewe kugerwamo n’abanya-Iraq kugeza ubwo nyuma y’imyaka itanu uyu musirikare avuga ko ingabo za Amerika zatangiye kujya zitunda itaka zivanye ahandi rikamenwa muri ako gace hagamijwe gusibanganya ibimenyetso.
Ibi byose avuga ko babikoraga bashaka kuzimangatanya ahantu hose hagaragara ibisigisigi by’ikoreshwa ry’izo ntwaro z’uburozi, aho bamennye itaka ku burebure buri hagati ya metero eshanu na metero 10 ndetse buri kamyo yabashaga kugera muri ako gace ipakiye itaka igihembo cyageraga ku madolari 1000 ya Amerika kuri buri nshuro bamennye iryo taka.
Uyu mu Général yanabajijwe ku cyihishe inyuma yo kuba George W. Bush yaravuze ko ingabo za Amerika zasanganijwe indabyo zikakiranwa yombi muri Iraq, maze asubiza ko ibyo byatangajwe na Bush ntaho bihuriye n’ukuri.
Avuga ko bitwikiriye ayo magambo asize umunyu bakiba ubudahangarwa n’icyubahiro cya Iraq n’ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage bugatikira.
Yanagaragaje ko impamvu zose zatanzwe zo kujya muri Iraq byari ibintu by’ibihimbano bidafite ishingiro, akavuga ko intego yabo nyamukuru kwari ugushyira igihugu cye hasi ndetse ko n’ubu hashize imyaka 20 ibyo bibaye, ibikomere bikiri bibisi ku banya-Iraq basenyewe igihugu kigahinduka umusaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!