Nyuma yaho Eric Kneedler yageze mu gihugu ashyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, impapuro zimwemerera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Eric Kneedler umaze igihe gito mu Rwanda yabonye umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’igihugu byatumye arushaho kukimenya no gusabana n’abaturage n’abayobozi.

Mu bikorwa yasuye harimo n’kigo Aubin Produce International Ltd, cyohereza mu mahanga ibikomoka ku mbuto, imboga ndetse n’ubuki, aho yatangaje ko yanyuzwe n’iterambere ry’aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Kayonza.

Ikigo Aubin Produce International Ltd gifasha amashyirahamwe y’abafite ubumuga, urubyiruko ndetse n’abagore, bagaterwa inkunga y’ibikoresho n’ibindi bijyanye n’ibyo cyohereza mu mahanga, umusaruro wamara kuboneka kikawugura.

Ambasaderi Eric Kneedler yavuze ko yishimiye ikoranabuhanga rya QR Code rikoreshwa ku buryo abagura ubu buki babasha kumenya neza inkomoko yabwo.

Ati “Ikintu gikomeye nashimye, ni ugufasha aborozi kumenya neza aho ibicuruzwa byabo bikomoka ku buryo abaguzi b’ubuki baba bari mu Burasirazuba bwo hagati, i Burarayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashobora kumenya neza aho ubwo buki bwaturutse. Ni ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’Abanyamerika n’Abanyarwanda.”

Ambasaderi yabonye umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda nka Pariki ya Akagera, Ikiyaga cya Kivu n’utundi duce nyaburanga.

Yavuze ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no kumenyana n’abagize Guverinoma y’u Rwanda.

Ati “Byabaye ibintu byiza cyane. Byari akazi kenshi ariko kanejeje, nabonye umwanya mwiza wo kumenyana n’abari muri Guverinoma y’u Rwanda, abikorera, sosiyete sivile, ariko ikintu gikomeye cyane cyo kuba naroherejwe mu Rwanda ni uko nabonye amahirwe yo gutembera iki gihugu cyiza.”

“Natembereye ahantu hatandukanye nko gusura Pariki y’Akagera, nagiye muri pariki ya Gishwati, ku Kiyaga cya Kivu, ikiyaga cya Muhazi, nagize amahirwe yo kujya muri Pariki y’Ibirunga mbasha guhura n’abahinzi mbona uburyo ubuzima bwabo bwahindutse. Nazamutse Ikirunga cya Kalisimbi na Bisoke.”

Ambasaderi Eric Kneedler yavuze ko bimwe mu bintu ashyizeho umutima ari uguteza imbere umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubukungu no guteza imbere gahunda za Guverinoma z’iterambere.

Ambasaderi Kneedler yanyuzwe n'iterambere ry'aborozi b'inzuki bo mu Karere ka Kayonza
Ambasaderi Kneedler yanyuzwe n'iterambere ry'aborozi b'inzuki bo mu Karere ka Kayonza
Ambasaderi Eric Kneedler  yishimiye ibihe byiza yagize ubwo yasuraga ibice bitandukanye by’u Rwanda
Ambasaderi Eric Kneedler yishimiye ibihe byiza yagize ubwo yasuraga ibice bitandukanye by’u Rwanda