Uyu musaza w’imyaka 70 wafunzwe ku wa 21 Ukwakira 2025, yinjiye muri Gereza ya La Santé iri i Paris mu Bufaransa, nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007.
Byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Yagiye ashinjwa kenshi kugirana amasezerano n’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, amuha miliyoni zisaga 50 z’Amayero ngo ayifashishe mu kwiyamamaza muri ayo matora.
Mu kuburanisha Nicolas Sarkozy, abashinjacyaha bagaragaje ko ayo masezerano yari mpa nguhe, kuko basobanuye ko nyuma yo guhabwa iyo ruswa ya miliyoni zirenga 50 z’Amayero, Sarkozy yagombaga gufasha Gaddafi kongera kugira igikundiro ku ruhando mpuzamahanga.
Hari nyuma y’uko igihugu cy’uyu mugabo wishwe mu 2011 cyashinjwe uruhare mu bitero by’indege byagabwe i Lockerbie muri Ecosse mu 1988, n’ibyo muri Niger byahitanye abantu amagana mu 1989.
Sarkozy yabaye uwa mbere ufunzwe nyuma yo kuva ku butegetsi mu Bufaransa. Ni na we Mukuru w’Igihugu wa mbere mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafunzwe nyuma yo kuva ku butegetsi, kuva uyu muryango washingwa mu 1993.
Ku wa 11 Ugushyingo ni bwo byatangajwe ko Sarkozy, aba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire.
Kuva yakatirwa ku wa 25 Nzeri 2025 kugeza ajyanwe muri gereza ku wa 21 Ukwakira 2025, Sarkozy yarinze afungwa akibwira abamushyigikiye ko yarenganyijwe n’ubutabera bw’u Bufaransa, ko atazatuza atagaragaje ukuri kw’uko ari umwere.
Ati “Nshuti bavandimwe, kuva tariki ya 25 Nzeri, umunsi nakatiwe imyaka itanu y’igifungo, nakiriye ibihumbi n’ibihumbi by’ubutumwa bunshyigikira. Bwankoze ku mutima kurusha uko mwabyumva. Umuryango wanjye wagize amarangamutima. Kandi nanjye, uru rukundo rwampaye imbaraga zidatsindwa.”
Yavuze ko ari urubanza rumugoye n’umuryango wanjye ariko yiha akanyabugabo avuga ko atazacika intege “kubera ko ukuri no kuba ndi umwere bigomba gutsinda.”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko urubanza rwe ari ishyano ryabaye mu butabera bw’u Bufaransa, kuko atumva ukuntu urukiko rumuhamya icyaha kandi rwemeza ko atakiriye amafaranga ya Gaddafi.
Kurikira inkuru mu buryo bw’amashusho umenye byinshi byihishe inyuma y’uru rubanza rw’amateka rw’uyu munyapolitiki wari inshuti ya Gaddafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!