00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo Amerika igura mu Burusiya byikubye kabiri

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 July 2023 saa 10:45
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagaragaje ko ibicuruzwa icyo gihugu kivana mu Burusiya byikubye kabiri muri Gicurasi uyu mwaka.

Ni mu gihe Amerika yafatiye ibihano byinshi u Burusiya bigamije kubuca intege ngo buhagarike intambara bwatangije muri Ukraine.

Imibare igaragaza ko muri Gicurasi uyu mwaka, Amerika yakuye mu Burusiya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $504, ni ukuvuga inshuro zisaga ebyiri ugereranyije na miliyoni $215.6 z’ibyaguzweyo muri Mata.

Ukwezi kwa kabiri niko kumaze guca agahigo muri uyu mwaka aho Amerika yaguze mu Burusiya ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $642.8.

Ibyo u Burusiya buvana muri Amerika bikomeje kugabanyuka kuko muri Gicurasi haguzwe ibingana na miliyoni $60, avuye kuri miliyoni $65.2 muri Mata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages