00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo u Burusiya buzashingiraho bwemera kuganira na Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 November 2022 saa 11:40
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov yatangaje ko igihugu cye kizemera kuganira na Ukraine ku kurangiza intambara mu gihe bazaba babona ko Ukraine ifite ubushake bukomeye bwa politiki.

Uyu muvugizi ni na we mu kwezi gushize watangaje ko bakurikije uko bimeze, babona Ukraine idakeneye ibiganiro.

Ubutumwa bushya bw’u Burusiya buje mu gihe intambara imaze amezi icyenda kandi impande zombi zigaragaza kurambirwa imirwano.

Dmitry Peskov kuri uyu wa Kabiri yabwiye abanyamakuru ati “Hagomba kuba ubushake bwa politiki no kuba biteguye mbere yo kuganira ku byo u Burusiya busaba kandi bamaze igihe babizi.”

Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi rwagati mu Ugushyingo 2022, Perezida wa Ukraine Vladimir Zelensky yatangaje ko badashobora kujya mu biganiro n’u Burusiya, aho bamara gusinya amasezerano u Burusiya bukayarengaho.

Vladimir Zelensky yabishingiye ku masezerano yiswe aya Minsk yasinywe mu 2014 na 2015, yavugaga ko intara za Donetsk na Lugansk zihabwa umwihariko zigafatwa ku buryo budasanzwe zibarizwa kuri Ukraine.

Icyakora ayo masezerano ni nayo Perezida Vladimir Putin yavuze ko yatumye batangiza intambara muri Gashyantare uyu mwaka, ngo kuko Ukraine yananiwe kuyubahiriza.

Ikinyamakuru The Washington Post giherutse gutangaza ko Amerika iri gushyira igitutu kuri Ukraine kugira ngo iyoboke inzira y’ibiganiro kuko intambara imaze kurambirana, intwaro nazo zikaba zikomeje kuba nke.

Ukraine n'u Burusiya bimaze amezi icyenda mu ntambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages