Uwa Gatanu Mutagatifu cyangwa se ‘Venerdì Santo’ mu rurimi rwo mu Butaliyani, abakirisitu bibuka umunsi Yezu yafashwe akabambwa ku musaraba, agapfa ariko nyuma y’iminsi itatu bakavuza impundu z’uko yazutse, ari wo Pasika.
Uyu mwaka, uwa Gatanu mutagatifu wabaye kuri uyu wa 19 Mata. Hirya no hino ku Isi, abakirisitu bakora imigenzo itandukanye ishushanya ububabare Yezu yanyijwemo mbere y’uko abambwa kwabo akazuka kuri Pasika ye ntagatifu.
No mu Rwanda nk’ahandi hose uyu munsi abakirisitu barawuzirikana, mu migenzo itandukanye ariko igaruka ku nzira y’umusaraba ya Yezu.
Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakiristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, ahetse umusaraba ari na wo yaje kubambwaho, akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira.
Muri za paruwasi Gatolika zitandukanye mu Rwanda bakora umutambagiro abakilisitu bafite umusaraba mununi bagenda bakuranwa, basenga, basoma ijambo ry’Imana, baririmba indirimbo zivuga ku bubabare Yezu yagize kugeza ubwo abambwe ku musaraba.
Uko ibindi bihugu biwizihiza
U Butaliyani
Mu Butaliyani, igihugu gituwe ku bwiganze bw’abakirisitu Gatolika, uwa Gatanu Mutagatifu benshi bahitamo kurya amafi gusa. Muri iki gihugu, buri shusho n’umusaraba uba watamirijwe amashuka y’umukara cyangwa iroza.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ayobora ‘Inzira y’umusaraba’ ishushanya ububabare Yezu yakorewe mbere y’uko abambwa ku musaraba saa cyenda.
Aherekezwa n’imbaga y’abakirisitu, bakazenguruka ibice bigaragaza neza iyo nzira y’umusaraba yanyujijwemo mbere y’uko abambwa akanicwa. Uru rugendo ruhera ku nyubako ya Colosseum rugasorezwa ku musozi wa Palatine.
Israel
Muri Israel abakirisitu ba Orthodox, bakora urugendo rutagatifu rugaragaza ububabare Yezu yahuye nabwo.
Uru rugendo barukora benshi bahetse imisaraba minini bigana ibyo Yezu ajya kubambwa yakorewe, urugendo rugarukira i Golgotha, aho yapfiriye. Nyuma hakurikiraho umugoroba uberamo umuhango ushushanya ishyingurwa rye.
Jamaica
Umwe mu migenzo ikomeye Abanya-Jamaica bakora ku wa gatanu mutagatifu ni uwo kumena amagi, bagatandukanye umuhondo n’umweru waryo.
Mbere y’uko izuba rirasa, umweru bawusuka mu kirahure cy’amazi. Abakurambere babo bemeraga ko igishushanyo kikora muri icyo kirahure nyuma y’uko gishuhijwe n’izuba kigaragaza uko umuntu azapfa.
U Bwongereza
I Londres mu Bwongereza, bakorera imikino imbere y’imbaga y’abakirisitu iteraniye i Trafalgar, igaragaza ukwihangana kwa Yezu guhera afashwe, abambwa kugera ku munsi wa Pasika ushushanya izuka rye.
Muri uyu muhango witabirwa n’abahanga mu gukina imikino itandukanye n’inyamaswa nyinshi, bakina igaragaza neza imbonankubone y’uko Yezu yabambwe.
Amerika
Mu bihugu byinshi byo muri Amerika yo hagati nka Honduras, El Salvador na Guatemala bakora ibikorwa by’ubugeni bigaragaza ibyabaye kuri Yezu. Akenshi inzira baba bazitakishije amatapi y’amabara afite ubusobanuro bujyanye n’imigenzo y’idini cyangwa ya gakondo.



















TANGA IGITEKEREZO