00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC mu ihurizo rikomeye ryo kubona usimbura Karim Khan

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 July 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri mu ihurizo ryo gushaka Umushinjacyaha Mukuru mushya nyuma y’uko Karim Khan wari muri uwo mwanya yirukanywe, bikanakomezwa n’igitutu cya dipolomasi ruri gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku itariki 27 Nyakanga 2026, Tchad yabaye igihugu cya gatanu gitangiye ku mugaragaro inzira yo kuva muri ICC, ikurikiye Venezuela, Burkina Faso, Mali na Niger, byose byafashe uyu mwanzuro mu mezi ashize.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ibihugu 82 mu 125 bigize Inteko Rusange y’Ibihugu Binyamuryango bya ICC bifashe icyemezo cyo kwirukana Karim Khan nyuma y’ibirego by’imyitwarire mibi n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo cyemezo cyatumye hatangira gahunda yo gushaka Umushinjacyaha Mukuru mushya, nubwo uburyo nyabwo bwo kumutora butaranozwa, ndetse biteganyijwe ko amatora atazaba mbere y’umwaka utaha.

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa ICC bizaba biyoborwa n’abari basanzwe bungirije Karim Khan, ari bo Nazhat Shameen Khan ukomoka muri Fiji na Mame Mandiaye Niang wo muri Sénégal.

ICC yatangaje ko nubwo habaye impinduka ku buyobozi bw’Ubushinjacyaha, ibikorwa byayo bizakomeza nk’uko bisanzwe.

Gusa, abasesenguzi bavuga ko kubona umuntu wemera kwiyamamariza uwo mwanya bishobora kugorana bitewe n’igitutu ICC iri gushyirwaho na Amerika.

Melanie O’Brien wigisha amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Western Australia, yabwiye Reuters ko abantu benshi bashobora gutinya guhatanira uwo mwanya.

Ati "Ni nde wakwifuza kwiyamamariza umwanya urimo ibibazo nk’ibi, azi neza ko ashobora guhita afatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika?".

Amerika yasabye ICC gukuraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, barimo Minisitiri w’Intebe wayo Benjamin Netanyahu, kubera intambara yo muri Gaza kandi ikanahagarika iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare bayo.

Reuters yatangaje ko andi makuru ifite ari uko hari n’abayobozi ba Amerika bari gutekereza uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu kugira ngo bive muri ICC.

Tchad na Venezuela byatangaje ko impamvu nyamukuru yo kuva muri ICC ari uko uru rukiko rwibanda cyane ku gukurikirana ibihugu bitari ibyo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2026 na bwo Burkina Faso, Mali na Niger byatangiye ku mugaragaro inzira yo kwikura muri ICC, nubwo amategeko ateganya ko kuva muri uru rukiko bitangira kubahirizwa nyuma y’umwaka umwe.

Nubwo Amerika ikomeje gushyiraho icyo gitutu, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) hamwe n’ibihugu birimo u Buholandi n’u Buyapani, biri mu baterankunga bakomeye ba ICC, byongeye kugaragaza ko bigishyigikiye uru rukiko.

Mu mezi ari imbere, Inteko y’Ibihugu Binyamuryango bya ICC ni bwo izagena uburyo amatora y’Umushinjacyaha Mukuru mushya azakorwa.

Amatora y’Umushinjacyaha Mukuru mushya ategerejweho kuzagaragaza niba ICC izashobora gukomeza gukora yigenga mu gihe ihanganye n’igitutu cya politiki, ibihano bya dipolomasi ndetse no gutakaza abanyamuryango.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri mu ihurizo ryo gushaka Umushinjacyaha Mukuru mushya nyuma y'uko Karim Khan wari muri uyu mwanya yirukanwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages