00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yakatiye umuyobozi w’aba-Janjaweed igifungo cy’imyaka 20

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 December 2025 saa 11:57
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwakatiye umuyobozi w’aba-Janjaweed, Ali Muhammad Ali Abd-al-Rahman, gifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha 27 bifitanye isano n’intambara y’i Darfur muri Sudani.

Mu byaha uyu mugabo yahamijwe harimo ibyaha byo gutoteza, ubwicanyi, gushishikariza guhohotera no gusambanya abagore ku gahato, n’ibindi byaha byose byakorwaga n’aba-Janjaweed mu myaka irenga 20 ishize.

Uyu mugabo watangiye kuburanishwa mu 2022, yagiye agaragaza ko ubwo yari ayoboye uwo mutwe hari ububasha atari afite ariko umucamanza Joana Korner yavuze ko ibyo byari ibinyoma.

Ati “Abd-Al-Rahman uretse gutanga amategeko yo gukora ibyaha, hari n’ibyo ubwe yikoreye muri Mukjar na Deleig aho yagendaga akubita imfungwa ishoka.”

Abd-al-Rahman yishyize mu maboko ya ICC mu 2020 nyuma y’imyaka 13 abundabunda aho yashinjwaga kuba yaragize uruhare mu bitero byagabwe ku basivile mu Mijyi ine yo muri Darfur hagati ya Kanama 2003 na Werurwe 2004.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwakatiye umuyobozi w’Aba-Janjaweed, Ali Muhammad Ali Abd-al-Rahman, imyaka 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages