00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yatangiye iperereza kuri Perezida wa Philippines, Twitter muri Nigeria igiye gufungurwa: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 04:33
Yasuwe :
0 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwatangaje ko rugiye gutangira iperereza kuri Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, ushinjwa gukora ibyaha byibasira inyokomuntu nyuma y’uko atangije intambara yo kwica abacuruza ibiyobyabwenge muri iki gihugu kuva yafata ubuyobozi mu 2016.

Mu itangazo ryatanzwe n’uru rukiko kuwa 15 Nzeri 2021, rivuga ko ICC ifite ishingiro ryo gukora iri perereza ndetse ko abacamanza bayo bafashe uyu mwanzuro bagendeye ku bimenyetso byatanzwe n’ababuze ababo bishwe bagera kuri 204.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Ibimenyetso kandi byerekana ko abayobozi ba Philippines bananiwe kugira icyo bakora kuri ubu bwicanyi, kuko badakora iperereza cyangwa ngo bashinje abakoze ibi byaha, ahubwo bakabahemba amafaranga, bakaburiza mu ntera mu kazi k’ubwo kwica abantu mu cyo iki gihugu cyise ‘intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.”

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida muri Philippines, Harry Roque, yavuze ko Perezida Duterte ntacyo yigeze ashaka kuvuga ku by’iri tangazo rya ICC.

Yakomeje agira ati “Niba hari ibyo bashinja Perezida bakagombye gutanga ibirego muri Philippines kuko ubutabera bwacu burakora. Ikindi ICC nta bubasha ifite ku gihugu cyacu, uko ni ukuvogera umudendezo w’igihugu.”

Muri Werurwe 2018 nibwo Perezida Duterte yakuye igihugu cye muri ICC nubwo umwanzuro waje gufatwa mu 2019.

Uru rukiko rukaba ruvuga ko rufite ububasha bwo gukora iperereza ku byaha yakoze ubwo iki gihugu cyari kikiri ikinyamuryango cya ICC mbere ya 2019 ndetse rukazanakora iperereza ku byaha by’ubwicanyi yakoze ubwo yari meya w’umujyi wa Davao yayoboye imyaka 20.

Mu mibare yatanzwe n’iki gihugu muri Kamena, yerekana ko mu mpera za Mata 2021, Polisi n’abandi bashinzwe umutekano bamaze kwica abacuruza ibiyobyabwenge 6.117, gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikavuga ko Philippines imaze kwica abari hagati ya 27.000 na 30.000.

ICC yatangaje ko yatangije iperereza kuri Perezida Duterte wa Philippines kubwo kwica abacuruza ibiyobyabwenge

Nigeria: Abana barenga miliyoni bashobora kuva mu ishuri kubera ibitero

Miliyoni y'abanyeshuri muri Nigeria bashobora kuva mu ishuri kubera ibitero by'amabandi bisigaye byaribasiye ibigo by'amashuri

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko abana barenga miliyoni bo muri Nigeria bashobora kuva mu ishuri kubera ibitero bya hato na hato by’imitwe y’iterabwoba yibasiye amashuri muri uyu mwaka wa 2021.

UNICEF ivuga ko mu 2021 gusa habaye ibitero 20 byagabwe ku mashuri atandukanye muri Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria no muri leta zo hagati, bigahitana abana 16 abandi 1400 bagashimutwa nubwo benshi bagiye barokorwa nyuma y’ibiganiro nkuko AFP ibitangaza.

Itangazo rya UNICEF rigira riti “Imiryango itandukanye ifite ubwoba bwo kohereza abana mu mashuri kubera ibitero byagabwe ku bigo abana bagashimutwa.”

Muri Nzeri nibwo umwaka w’amashuri utangira muri Nigeria, ndetse abana miliyoni 37 nibo bagomba gutangira muri uku kwezi kwa Nzeri 2021, gusa UNICEF ikavuga ko miliyoni imwe muri abo bashobora kudasubira ku ishuri, cyane ko hakiri abandi 200 baburiwe irengero.

Amashuri menshi ya leta yagiye afunga by’igihe gito kugira ngo abana badakomeza kugerwaho n’ibi bitero by’amabandi yibasiye uduce tumwe na tumwe two muri Nigeria, akiba amatungo ndetse akanashimuta.

Espagne: Ibiganiro hagati ya leta n’intara ya Catalonia byasubukuwe

Ibiganiro hagati ya Leta ya Espagne n'intara ya Catalonia ishaka kwigenda byasubukuwe

Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaritse ibiganiro hagati ya Espagne n’intara ya Catalonia ishaka ubwigenge, kuwa 15 Nzeri 2021 abahagarariye impande zombi basubukuye ibiganiro bigamije ubwumvikane.

Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sánchez niwe wateye intambwe ya mbere asura Barcelona ifatwa nk’umurwa wa Catalonia kugira ngo habeho ibiganiro hagati y’impande zombi.

Uku gusubukura ibiganiro kuje mu gihe Madrid, umurwa mukuru wa Espagne, ikeneye ubufasha bwa Catalonia mu bijyanye n’ingengo y’imari ya 2022, ibintu byavuzwe ko ari urwitwazo rwa guverinoma kugira ngo ishake icyatuma yongera kubura umubano n’iyi ntara kugeza ubu itarava ku izima.

Nyuma y’ibiganiro, Pedro Sánchez ndetse n’umuyobozi wa Catalonia, Pere Aragones, batangaje ko kumvikana ku bijyanye no guha iyi ntara ubwigenge bikiri kure.

RDC: Umupolisi yakubise umunyamakuru mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakubise umunyamakuru ukorera Radio mpuzamahanga y’u Bufaransa, RFI, ndetse itera n’ibyuka biryana mu maso abatavuga rumwe na leta bari mu myigaragambyo yo kwamagana ubujura mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2023.

Abantu 20 nibo bari mu myigaragambyo yabaye kuwa 15 Nzeri 2021 mu murwa mukuru Kinshasa nyuma yo guhamagarwa na Martin Fayulu, umuyobozi utavuga rumwe na leta wari uhanganye na Felix Tshisekedi mu matora ya 2018 ndetse akanga kwemera ko yatsinzwe.

Ubwo uyu munyamakuru wa RFI, Patient Ligodi, yari arimo aganiriza Fayulu, polisi yamuguye gitumo imukubita umutego yikubita hasi, itangira kumukubita ndetse iramufunga by’akanya gato.

Ubuyobozi bwa RFI bwasabye abayobozi ba RDC kugira icyo bakora kugira ngo bahagarike ibyo bikorwa byibasira abanyamakuru cyane abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Guverinoma ya Nigeria igiye gukomorera Twitter

Nigeria yatangaje ko igiye gufungura urubuga rwa Twitter nyuma y'amezi atatu rufunze

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko iri hafi gufungura urubuga rwa Twitter rumaze amezi arenga atatu rufunzwe muri iki gihugu kubera ko rwasibye ubutumwa bwa Perezida Muhammadu Buhari buburira abaturage ko nibishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano bazahanwa.

Guhagarika uru rubuga byagize ingaruka zikomeye ku bakora ubucuruzi muri Nigeria, biteza umwuka mubi mu bakunzi b’uru rubuga ndetse no mu baharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ibi ari ukubangamira ubwisanzure bwo kuvuga no kubangamira abakora ubucuruzi muri iki gihugu.

Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu, Lai Mohammed, yabwiye ibinyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri ko guverinoma y’iki gihugu igeze kure ibiganiro n’uru rubuga. Yavuze ko hari ibyo bemeranyijwe hagati y’impande zombie ndetse ko haramutse nta gihindutse mu minsi mike cyangwa ibyumweru izaba yafunguwe.

Loni ihangayikishijwe n’igeragezwa ry’ibisasu muri Korea ya Ruguru

Loni irashaka guhagarika igeragezwa ry ibisasu muri Koreya ya Ruguru ngo kuko ari ikibazo ku mutekano w Isi

Umuryango w’Abibumbye watumije inama y’igitaraganya yiga kuri Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza misile, ibintu uyu muryango uvuga ko ari imbogamizi ikomeye ku mutekano w’Isi.

Nicolas de Riviere uhagarariye u Bufaransa muri Loni yatangaje ko abari bitabiriye iyo nama bose bahurije ku guhagarika iryo geragezwa ry’ibi bisasu bya Koreya ya Ruguru.

Pyongyang [umurwa wa Koreya ya Ruguru] iherutsa gutangaza ko yamuritse igeragezwa ry’igisasu ku munsi umwe n’uwo Seoul [umurwa wa Koreya y’Epfo] yageragerejeho igisasu cyiswe ‘submarine-launched ballistic missile’ (SLBM).

Ibiro ntangazamakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA byatangaje ko iki gisasu cyageragejwe mu buryo bugezweho bwa “railway-borne missile system” bwakozwe kugira ngo bujye bukoreshwa mu gusubiza igihugu runaka cyateje umutekano muke mu kindi.

KCNA ikomeza ivuga ko iki gisasu cyaguye muri kilometero 800 mbere yuko kigera aho cyari cyateganyirijwe mu kiyaga kiri mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .