00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyayi cy’u Rwanda mu bikunzwe cyane i Paris

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 October 2017 saa 11:26
Yasuwe :

Icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi; gifite isoko hirya no hino mu mahanga, kigakundirwa uburyohe bwacyo bw’umwimerere wo mu misozi miremire.

Mu mujyi wa Paris, icyayi cy’u Rwanda kigaragara mu maguriro akomeye kandi kikagurwa cyane.

IGIHE yasuye Umunyarwandakazi Claudette Gallois Murekatete wiyemeje kumenyekanisha iki gihingwa, ahagarariye ikigo cya Sorwathé gikorera mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Gallois avuga ko yatangiye ubucuruzi bw’icyayi mu 2009. Kuri ubu akiranguza mu maguriro atandukanye arimo Maison Le parti du thé iri hagati mu Mujyi wa Paris, na Dammann Frère iri mu gace ka Paris IV/Place des Vogues kazwimo ibicuruzwa byo ku rwego rwo hejuru.

Claudette Galois anakorana na Maison Anbassa icuruza ikawa y’u Rwanda mu karere kari mu birometero 60 uvuye i Paris. Uyu Munyarwandakazi kandi yitabiriye imurikagurisha ryiswe 1er Salon du Livre, amurika icyayi n’ikawa by’u Rwanda birakundwa cyane.

Ashimishwa n’uburyo Abafaransa n’abandi banyamahanga bakunda cyane icyayi cy’u Rwanda, agasaba Abanyarwanda baba mu mahanga kucyamamaza no kugicuruza aho bari.

Yagize ati “ Nifuza rwose ko icyayi cyacu cyakomeza kugira no gutanga isura nziza ku Isi hose n’abanyarwanda bakagicuruza mu mahoteli meza arimo akora mu gihugu n’ahandi hose mu Burayi cyangwa muri Amerika twese tube koko abambasaderi b’igihugu cyacu mu byo dushoboye. Kandi tugashyigikirana aho turi hose muri ibi bihugu dutuyemo mu mahanga.”

Claudette Gallois Murekatete anezezwa no kumva abanyamahanga bashishikariye kumenya amateka y’u Rwanda bivuye ku buryohe bw’icyayi cy’u Rwanda.

Bimuha amahirwe yo kubona uko ababwira iterambere igihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanasobanurira Abafaransa uruhare rwa bamwe mu bayobozi babo muri Jenoside.

Ati “Nubwo abayobozi bamwe b’ u Bufaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda mu myaka ishize, Abafaransa basanzwe bagomba kubimenya bityo iyo muganiriye birababaza kuko baba batabizi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi, NAEB, kivuga ko gifite intego y’uko icyayi cyoherezwa mu mahanga kizinjiza miliyoni 94.9 mu mwaka wa 2018.

Kugira ngo iyi ntego igerweho, NAEB yashyizeho uburyo bushya bwo kwita ku mababi y’icyayi mu rwego rwo kongera agaciro n’ubwiza bwacyo.

NAEB ivuga ko Pakistan igura icyayi cy’u Rwanda ku kigero cya 51%; u Bwongereza bugura 17% by’icyoherezwa hanze cyose , Misiri igura 16% naho Yemen igatwara ikingana na 15.6%.

Claudette Gallois Murekatete
Murekatete yerekana icyayi cy'u Rwanda muri Maison Dammann Frere i Paris
Imurika ryiswe 1er Salon du Livre, Claudette Gallois yamuritsemo icyayi n’ikawa by’u Rwanda
Igihe bamurikaga icyayi n'ikawa by'u Rwanda mu imurika ryiswe “1er Salon du Livre” mu Karere ka -La Queue-en-Brie- mu nkengero za Paris
Igihe bategura icyayi bagiye kukigemura
Mu mujyi wa Paris rwagati aho Maison DAMMANN Frère” ihereye mu gace kazwi cyane mu bicuruzwa byo ku rwego rwo hejuru
Omer na Claudette Gallois Murekatete

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages