00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyemezo cya Papa cyo guhana Abasenyeri nticyanyuze bamwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 June 2015 saa 08:36
Yasuwe :

Umushumba wa kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashyizeko ibiro bishya bizajya bihana abasenyeri bahishira abihayimana basambanya abantu, abarengera abigeze gufatwa ku ngufu ntibanyurwa.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika Musenyeri Federico Lombardi, yavuze ko hariho uburyo bwihariye bwo guhana abatazahangana n’iryo hohoterwa.

Nyamara ishyirahamwe ry’abahohotewe rifite icyicaro muri leta zunze ubumwe za Amerika, rivuga ko iki gikorwa nta kamaro kanini kimaze kandi ko kije gitinze, kuko ngo ahubwo Papa yakabaye yarirukanye abasenyerei benshi rivuga ko babigizemo uruhare mu myaka ishize.

Irindi shyirahamwe ry’abahohotewe na ryo wibajije ukuntu Vatikani yahana abareka ibyaha nk’ibyo bigakorwa, mu gihe rivuga ko bari mu nzego zo hejuru zayo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu myaka yashize hagiye havugwa ko hari bamwe mu biyahimana bagiye bafata abana b’abahungu ku ngufu, ku mugabane y’u Burayi na Amerika.

[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages