Ku ikubitiro yanenzwe na n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama ari na we Trump yasimbuye
Obama yagize ati “Ibihugu bisigaye mu masezerano y’i Paris ni byo bizabona umusaruro ku mirimo n’inganda zizashingwa. Amerika ntiyagombaga kubanzirirza ibindi bihugu. Nizeye ko leta, imijyi n’ishoramari ryacu bizakomeza kugira uruhare ndetse bigakora neza mu buryo buzafasha abo mu gihe kizaza kugira umubumbe mwiza.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May ati “ Ntunguwe n’umwanzuro wafashwe kandi nshimangiye ko u Bwongereza bukomeje guha agaciro amasezerano ya Paris.”
Yakomeje agira ati “ Amasezerano ya Paris atanga uburyo bwiza bwo kurengera ubukungu kandi agatanga umutekano w’igihe kizaza mu gihe hakoreshwa ingufu ziringaniye mu kurinda abataruge no kurengera ubucuruzi.”
Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyambanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres abinyujije ku muvugizi we yagize ati " Umwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kwikura mu masezerano ya Paris yo kubungabunga imihindagurikire y’ibihe ni ikintu cy’urucantege ku Isi yose kuko wari umugambi wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushyigikira Isi nziza.”
" Ni ingenzi kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeza kuba ku isonga mu byo kurengera ibidukikije.”
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ati " Twatunguwe no kumva ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu masezerano yo kurengera imihindagurikire y’ibihe.Canada yo ikomeje umugambi wayo mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere no gushyigikira iterambere ritangiza ibidukikije.”
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ati “ Uyu mugoroba ndababwira nkomeje, ntabwo tuzongera kwicara dufata ibyemezo biri munsi y’ibyari biriho. Nta bundi buryo.Ntimwibeshye ku bijyanye n’ibihe, nta bundi buryo bwa kabiri buhari kuko nta wundi mu bumbe wa kabiri dufite .”
Uwari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumbwe za Amerika John Kerry we yagaye icyemezo cya Trump agira ati " Perezida wijeje abaturage guhindura Amerika iya mbere niwe ateye intambwe ya mbere yo kugira Amerika igihugu cya nyuma,… ibi ni ni ugushyira mu kato Amerika nyamara ariyo yakoze akazi ko guhuriza hamwe Isi yose."
Paul Ryan, uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Trump kwisubiraho kuri uyu mwanzuro. Yagize ati “ … Ndasaba perezida Trump kuzuza inshinngano ze zo kwita ku banyamerika maze akisubiraho kuri uyu mwanzuro mubi.”
Ni benshi bagiye bagaragaza ko umugambi wa Trump udashyigikiwe nubwo we ntacyo yari yatangaza niba ashobora kwisubiraho.



















TANGA IGITEKEREZO