00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyenda bapfuye, abasaga 930 bakomeretswa n’umutingito wibasiye Taiwan (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 April 2024 saa 04:30
Yasuwe :

Abantu icyenda bapfuye mu gihe abasaga 930 bimaze kumenyekana ko aribo bakomeretse, mu mutingito ukomeye wibasiye Taiwan kuri uyu wa Gatatu.

Ni umutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, wari ku gipimo cya 7.4

Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Taiwan cyatangaje ko hari abantu basaga 130 baheze munsi y’inyubako zaguye, aho bategereje ubutabazi.

Umutingito ukomeye kuri uru rwego muri Taiwan, waherukaga mu 1999 aho wari ku gipimo cya 7.7 , uhitana abantu 2,264 ukomeretsa 8,664.

Taiwan ni ikirwa kiri mu Burasirazuba bw'u Bushinwa
Inyubako zitandukanye zasenyutse muri Taiwan
Ababyei bahungisha abana ubwo umutingito wibasiraga Taiwan
Uyu mutingito wasenye inyubako zirimo n'amagorofa
Abashinzwe ubutabazi bagerageza gutabara abagwiriwe n'inyubako
Aha ni muri rimwe mu mahahiro yo muri Taiwan, aho ibicuruzwa byaguye hasi
Aha abashinzwe ubutabazi bageragezaga kuvana abantu munsi y'inyubako zaguye
Ibiti byaguye, inzira zirasibama kubera umutingito
Inzu nyinshi zasenyutse kubera uyu mutingito

Amafoto: AFP/Getty Images


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages