00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo abayobozi bakomeye ku Isi bavuze ku ntsinzi ya Macron watorewe kuyobora u Bufaransa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 May 2017 saa 07:59
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru nibwo Abafaransa bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yegukanywe na Emmanuel Macron w’imyaka 39 wagize amajwi 65.82% kuri 34.18% ya Marine Le Pen bari bahanganye.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo, abayobozi n’abanyapolitiki batandukanye ku isi, bifashishije uburyo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga maze bagira icyo bavuga ku ntsinzi ya Macron.

Nk’uko bigaragara mu nkuru y’ibyakusanyijwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, benshi muri bo bagaragaje ko bishimiye intsinzi ye kandi biteguye gukorana nawe.

Yifashishije Urukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagize ati “ Twifatanyije na Emmanuel Macron ku ntsinzi ikomeye nka Perezida mushya w’u Bufaransa. Niteguye gukorana nawe.”

Umuvugizi wa Chancellière w’u Budage, Angela Merkel, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yabwiye Macron ko bishimiye intsinzi ye. Ati “Twifatanyije na Emmanuel Macron. Intsinzi yawe ni intsinzi ku Burayi bwunze ubumwe kandi bukomeye n’umubano hagati y’u Bufaransa n’u Budage.”

Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’ u Bwongereza, yavuze ko Theresa May yanyuzwe n’intsinzi ya Macron kandi ko yiteguye gukorana n’u Bufaransa mu bintu byinshi by’ingenzi bahuriyeho.

Perezida wa Brazil, Michel Temer, yashimiye Macron ku ntinzi yegukanye mu matora, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi n’u Bufaransa mu kwimakaza demukarasi, uburenganzira bwa muntu, iterambere n’amahoro.

EU nayo yakiriye neza intsinzi ya Macron, aho yavuze ko Abafaransa bahisemo ubwisanzure, kuringanira imbere y’amategeko n’ubuvandimwe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Antonio Tajani, yabwiye AFP ko intsinzi ya Macron yongeye gutanga icyizere ku ruhare rw’u Bufaransa muri uyu muryango.

Ba minisitiri b’Intebe barimo Shinzo Abe w’u Buyapani, Justin Trudeau wa Canada, Malcolm Turnbull wa Australia, Alexis Tspiras w’u Bugeriki, Mariano Rajoy wa Espagne n’abandi, bagaragaje ko bishimiye gutsinda kwa Macron kandi ko batindiwe no gutangira gukorana nawe.

Benshi muri bo kandi bagiye bagaragaza ko gutsinda kwa Macron bitanga icyizere kuri ejo hazaza ha EU, umuryango u Bwongereza bwitegura kuvamo.

Abandi barimo Hillary Clinton watsinzwe na Donald Trump mu matora ya Perezida wa Amerika, nawe yagaragaje ko intsinzi ya Macron ari igisebo ku bagerageza kwivanga muri gahunda za demokarasi.

Ni mu gihe hari n’abandi ariko bagaragaje ko Marine Le Pen ari uwo gushimirwa, aho bavuze ko u Bufaransa bubonye umuntu ukomeye utavuga rumwe na Leta kandi ko mu matora ataha azegukana intsinzi.

Emmanuel Macron yatsinze amatora ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye/Ifoto: AFP

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .