Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde ifatanyije na RTV, Atome yabajijwe n’umunyamakuru niba urupfu rwa Jacques Chirac hari icyo rubwiye Abanyarwanda, mu kumusubiza Atome amubwira ko nubwo yihanganisha umuryango we atababajwe n’urupfu rwe.
Atome yagize ati "Mbanje kwihanganisha umuryango we [Jacques Chirac] wabuze umuntu w’agaciro kuri wo, gusa njye ndi kure cyane yo kuba naririra urupfu rw’umukuru w’Igihugu w’igihangange, ntabwo nemeranya n’iyo mvugo bamwita ngo ’Perezida w’Afurika’ cyangwa iya ’Jacques Chirac Umunyafurika".
Yakomeje ati "Nanyuze mu mateka ya politiki n’urugamba bituma njya gushakira abantu b’intangarugero ahandi."
Uyu muhanzi umenyerewe cyane mu gukina ikinamico, gutera urwenya ndetse no gukina filimi, mbere yo gukora iyi mirimo yari yarabanje kuba umusirikare mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Atome ariko ibyo avuga bifite ishingiro ku kudafata Jacques Chirac nk’umuyobozi w’intangarugero kuko hari udutotsi twinshi twatumye imibanire ye na bimwe mu bihugu bya Afurika uzamo ikizinga.
Chirac ni umwe mu bayobozi b’u Bufaransa bavugwaho kuba baragiye bahabwa ruswa na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Omar Bongo Ondimba wa Gabon, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville n’abandi. Ibi kandi byanashimangiwe n’uwahoze ari umwe mu byegera bya bugufi bya Chirac ndetse yakundaga no gutuma kwakira iyo ruswa, umunyamategeko Robert Bourgi.
Kubera uburyo yari afitanye umubano udasanzwe n’abakuru b’ibihugu benshi bo muri Afurika, by’umwihariko abo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, niho benshi bahereye bamuhimba "Jacques Chirac l’Africain", imvugo Atome atemeranya na yo.
Kanda hano usome inkuru ku kuntu Jacques Chirac yabaniye u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO