Biyamamaza baterana amagambo, intege nke ni amahirwe ku wundi, imigabo n’imigambi bafitiye Leta zunze Ubumwe za Amerika biba ari byinshi kuri buri wese mu buryo bwe bwihariye, ariko niba hari icyo bahuriyeho, ni ukudaha agaciro umugabane wa Afurika mu myiyamamarize yabo, ari nabyo bishoboka ko bizaranga imitegekere y’uzatorwa.
Hillary Clinton, Umugore uhagarariye ishyaka ry’Aba-Democrate ni we wagerageje nibura kuvuga kuri Afurika kuri paji 20 muri 700 zigize igitabo yanditse akiri Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko iyo ukurikiranye imbwirwaruhame ze, uwo mugabane awuvugamo inshuro zibarirwa ku ntoki.
Donald Trump bahanganye we, ngo Afurika nta kindi ayibonamo uretse kuba yaba ahantu ho gukorera ubukerarugendo gusa, ndetse ngo abahungu be babiri bakajya bahatemberera, ibyo bahabonye bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook.
Icyakora, ngo ibyo ntibibuza Abanyafurika kubakurikirana cyane, ndetse banatekereza ko ibizava mu matora y’umwanya Hillary Clinton na Donald Trump bahatanira, bishobora kuzabagiraho ingaruka na bo.
Gusa ikigaragara ni uko Donald Trump ashobora kuba atazi ibya Politiki mpuzamahanga cyane ko ashamadukira ubutegetsi bw’igitugu.
Ikindi kandi, mu itsinda rishinzwe kumutegurira ibikorwa byo kwiyamamaza nta mpuguke mu bya Politiki mpuzamahanga irimo, ndetse no mu bo hafi ye nta Munyamerika w’umwirabura ubamo.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe baramuhindanya bamwita umwirasi, abandi bakavuga ko yabaswe n’ivangura rishingiye ku ruhu n’ubwo bigoye kubibonera gihamya, gusa bimwe mu byo bavuga bishobora kuba ukuri hagendewe ku magambo akunze gutangaza.
Hari abavuga ko ku ngoma ye, Abirabura b’Abanyamerika bashobora kuzaba ari abanyabyaha, cyangwa se buri muyisilamu akaba ari icyihebe cyangwa akaba mu bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Ngo Isi yari kuba nziza kurushaho iyo Saddam Hussein na Muammar Mohammed Gaddafi, na Hosni El Sayed Mubarak baba bakiri ku butegetsi
Donald Trump avuga ko Isi iba ari nziza 100% iyo Saddam Hussein,Gaddafi na Hosni Mubarak baba bakiriho. Iyo anabajijwe ku bisasu bya kirimbuzi bya Koreya ya Ruguru, avuga ko icyo gihugu kigenzurwa n’u Bushinwa, kandi na bwo bukagenzurwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Hillary Clinton na we si inshuti y’Abanyafurika
Ubucuti bwa Hillary Clinton n’Abanyafurika burakemangwa. Uyu mugore w'imyaka 68 yashyigikiye icyemezo cyafashwe n’Umugabo we Bill Clinton mu 1998, cyo gusenya ibitaro bya Al-Shifa muri Sudani, bavuga ko bikora ibisasu bya kirimbuzi.
Yanashyigikiye kandi ko indege za USA zirasa ingabo z’Abanya-Syria mu 2013, ari na cyo cyaviriyemo Gaddafi guhirikwa ku butegetsi. Ibi bikorwa abantu batangiye kubikemanga cyane bashingiye ku ijambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, agira ati “Twiyiziye, twabyiboneye, yapfuye.”
Trump abaye Perezida, ingabo za Amerika zahinduka abacanshuro
Trump yikomye ibihugu by’ibihangange bitanga ubufasha bwo kugarura amahoro mu bindi bihugu, atanga urugero ati “Turi bande bo kujya gufasha Erdogan”, akomeza avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidakwiye kuba zitanga ubufasha ku buntu.
Ati “Ntibikwiye kongera kubaho kurwanirira ikindi gihugu, uretse igihe cyaba cyabanje kubyishyurira”, ibi bikaba ari byo bituma bavuga ko ingabo za USA zizahinduka abacanshuro, bivuze ko bajya bajya ahari ifaranga.
Kuri iyi ngingo, Hillary Clinton baratandukanye cyane, kuko we yatangaje ko azakomereza mu murongo wa Barack Obama, ahubwo akongera amabwiriza atangwa mu kohereza ingabo mu bindi bihugu.
Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika ateganyijwe kuya 8 Ugushyingo uyu mwaka, hagati ya Donald Trump na Hillary Clinton hakazahita hamenyekana usimbura Barack Obama mu biro by’umukuru w’igihugu, White House.


Ibitekerezo 0