Mu byari muri icyo cyogajuru, harimo igikoresho cyitwa ‘Ingenuity helicopter’ gifite ubushobozi bwo gufata amafoto menshi kuri Mars kikayohereza ku Isi binyuze muri Perseverance Rover.

Ku munsi w’ejo, byitezwe ko Inguinity helicopter iza gutangira gufata amafoto ya mbere, aho izazamurwa muri metero eshatu uvuye ku butaka bwa Mars, ikazafata amafoto menshi atandukanye mu gihe cy’amasegonda 30, mbere y’uko yongera kururuka.

Iki gikorwa cya mbere nikiramuka kigenze neza, byitezwe ko muri uku kwezi hazaba ibindi bine bimeze gutya, icya kabiri kikazakurikiraho nyuma y’iminsi ine, ubundi nyuma y’itatu ndetse n’ibiri gutyo gutyo, kuko uko Ingenuity ikora cyane, ni ko irushaho kumenyera akazi.

Hagati y'ibikorwa byombi, Ingenuity izajya yishyiramo umuriro ikoresheje imirasire y'izuba, mu gihe abandi bashakashatsi bazajya bakoreshwa amafoto yatanzwe mu gutegura ubushakashatsi bukurikiraho.

Amafoto azafatwa mu minsi ya mbere ntazaba agaragara neza, ariko byitezwe ko uko iminsi izagenda ishira, amafoto azagira isura nziza ndetse akanatanga amakuru menshi ku miterere ya Mars.

Ingenuity ifite umwihariko wo kuba igikoresho gikoreshejwe mu bushakashatsi bwo kuri Mars kiri kugenzurirwa ku Isi, mu mushinga uzwi nka JPL wo mu kigo cya Amerika gishinzwe gukora ubushakashatsi mu isanzure, NASA.

Igikoresho cya Ingenuity helicopter kizatangira kohereza ku Isi amafoto yo kuri Mars kuri iki cyumweru
Igikoresho cya Ingenuity helicopter kizatangira kohereza ku Isi amafoto yo kuri Mars kuri iki cyumweru