00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru "Yutu" & "Lapin de jade" cy’u Bushinwa cyageze ku kwezi bwa mbere

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 17 December 2013 saa 09:35
Yasuwe :

Icyogajuru “Lapin de Jade” gikoze nk’agakwavu gakora urugendo rwa metero magana abiri ku isaha, ku itariki ya 14 Ukuboza 2013 cyageze ku kwezi. Iki cyogajuru ni icy’u Bushinwa, kikaba ari igihugu cya gatatu mu kohereza ibyogajuru mu kirere nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Burusiya.
Ibitangazamakuru byanditse kuri iyi nkuru bivuga ko u Bushinwa bwishimiye kuba bubashije kohereza icyogajuru mu kirere, kikaba ari igikorwa gikomeye ku Bushinwa kuko ari ko kamodoka (…)

Icyogajuru “Lapin de Jade” gikoze nk’agakwavu gakora urugendo rwa metero magana abiri ku isaha, ku itariki ya 14 Ukuboza 2013 cyageze ku kwezi. Iki cyogajuru ni icy’u Bushinwa, kikaba ari igihugu cya gatatu mu kohereza ibyogajuru mu kirere nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Burusiya.

Ibitangazamakuru byanditse kuri iyi nkuru bivuga ko u Bushinwa bwishimiye kuba bubashije kohereza icyogajuru mu kirere, kikaba ari igikorwa gikomeye ku Bushinwa kuko ari ko kamodoka k’icyogajuru iki gihugu cyohereje mu isanzure bwa mbere.

Aka kamodoka gapima ibiro 120 kageze ku kwezi ahantu harambuye kabashije kwerekana amafoto yaho. Abagakurikiranira hafi Pékin na bo bishimiye ibyo kabonyeyo.

Mu rugendo rwako rwa mbere kazareba imiterere y’ubumenyi bw’Isi, gakore ubushakashatsi ku mutungo kamere waho mu gihe cy’amezi atatu hazanarebwe ibihakikije mu gihe cy’umwaka.

Peter Bond, ukorana na sosiyeti Jane’s Space Systems & Industry yohereje iki cyogajuru mu kirere, ati “Ni igikorwa cy’ingirakamaro mu guteza imbere ikoranabuhanga by’umwihariko kujya mu kwezi ahatari ubuzima, ahakoreshwa ibyogajuru na za moteri gusa… ”

Icyogajuru Lapin de Jade ni uku kimeze
Ifoto y'icyogajuru Lapin de Jade

Iki cyogajjuru gikoze nk’agakwavu gifite amapine atandatu, kikaba gitandukanye cyane n’ibyogajuru bya ‘robot’ zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya mu gukora ubushakashatsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages