Uyu mugabo yavuze ijambo yambaye ikabutura, ishati, karuvati n’ikote ahagaze mu Nyanja mu Murwa Mukuru w’iki Kirwa, Funafuti, kugira ngo agaragaze akababaro n’akaga k’iki kirwa gikomeje kugirwaho ingaruka z’ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi kuko bituma amazi y’Inyanja yiyongera.
Uku kwiyongera kw’amazi y’Inyanja guterwa no kuyenga k’urubura ruba ku Isi bityo ibihugu biri ku butumburuke buri hasi mu Nyanja bikaba byagira ibibazo by’ubwiyongere bw’amazi y’inyanja ashobora kurenga imbibi zayo.
Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko mu Burengerazuba bw’inyanja ya Pacifique, amazi y’Inyaja yazamutseho inshuro eshatu kurenza igipimo cy’ay’ahandi ku Isi, ndetse bikaba biteganyijwe ko nta gikozwe, amazi ashobora kwiyongera akagera kuri metero imwe ugereranyije n’aho yahoze, mbere y’uko iki kinyejana cya 21 kirangira.
Tuvalu igizwe n’ibirwa bito icyenda ndetse n’abaturage hafi ibihumbi 12. Ku rubuga rw’ubukerarugendo rw’iki kirwa, batanga impuruza y’uko mu mpera z’ikinyejana cya 21, kizaba cyararengewe n’amazi. Aho bagaragaza ko abaturage benshi bamaze kwimukira muri Nouvelle-Zélande kubera gutinya ko ihindagurika ry’ibihe ryazatuma ubutaka batuyeho burengerwa.
Iki kirwa gisangiye iki kibazo n’ibindi birwa birimo ibya Maldives, Antigua, Barbuda, Dominica, Fiji, Samoa ndetse na Barbados.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!