Ku cyumweru mu gitondo, itumanaho rya radiyo ryahungabanye, bituma indege zihagarika kugera no guhaguruka ku bibuga by’indege.

Indege zimwe zahagurukaga mu Bugereki zatangiye kongera kwemererwa kugenda, ariko izinjiraga mu gihugu ziracyoherezwa ahandi cyangwa zigategekwa gusubira aho zaturutse.

Ikibuga cy’indege cy’i Athènes kiri mu byibasiwe cyane, na ho icya Thessaloniki cyarafunzwe burundu.

Igihe byabereyeho cyateye impungenge ku bagenzi ko bashobora kutazagera mu ngo zabo mbere y’uko icyumweru cy’akazi gitangira.

Umugenzi umwe wari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Athènes yabwiye Televiziyo ya Mega TV ko yari ateganyije kujya i Londres mu Bwongereza anyuze i Stockholm muri Suède akoresheje indege za SAS, ariko urugendo rwe rwahagaze.

Yagize ati “Ejo mu gitondo ngomba kuba ndi ku bitaro bya Newport aho nkorera. Sinzagerayo ku gihe. Sinzi n’icyo navuga.”

Yakomeje agaragaza impungenge ku mafaranga aziyongera kubera iryo hagarikwa ry’urugendo, yibaza uwazayishyura, avuga ko kugeza ubu bataramenyeshwa n’igihe bazahagurukira.

Hagati aho, indege zirenga 90 zinjira cyangwa zisohoka ku Kibuga cy’Indege cya Athènes zagizweho ingaruka, nubwo zimwe zatangiye kongera guhaguruka.

Umukozi wo ku kibuga yabwiye BBC ko ubu indege zigera kuri 35 mu isaha zemerewe guhaguruka, ariko izinjira mu gihugu zitaremererwa.

Indege zari zivuye i Dublin muri Irlande, i Barcelona muri Espagne n’i Paris mu Bufaransa zabanje gutegekwa gusubira aho zaturutse, mu gihe izari ziturutse i Copenhagen muri Danemark n’i Malta zahagaritswe burundu na ho izaganaga i Athènes ziturutse ahandi zashyizwe ku rutonde rwo gutegereza.

Ibibazo byageze no ku bindi bibuga by’indege byo mu Bugereki. Nk’uko radiyo-televiziyo ya Leta (ERT) ibitangaza, indege eshatu zahagurukaga ku kibuga cya Heraklion ku kirwa cya Crète, zirimo imwe yerekeza i Munich mu Budage, zatinze guhaguruka.

Byongeye kandi nk’uburyo bwo gushaka igisubizo, indege nyinshi zinjiraga mu Bugereki zirimo koherezwa muri Turikiya, mu gihe izindi zahagaritswe burundu.

Abagenzi ibihumbi n’ibihumbi baheze ku bibuga by'indege hirya no hino mu Burayi nyuma y’uko u Bugereki bufunze ikirere cyabwo kubera ikibazo cy’itumanaho
Abagenzi ibihumbi n’ibihumbi baheze ku bibuga by'indege hirya no hino mu Burayi nyuma y’uko u Bugereki bufunze ikirere cyabwo kubera ikibazo cy’itumanaho
Ikirere cy'u Bugereki kiriwe cyera nta ndege igitambamo kuko cyari gifunzwe kubera ibibazo by'itumanaho
Ikirere cy'u Bugereki kiriwe cyera nta ndege igitambamo kuko cyari gifunzwe kubera ibibazo by'itumanaho