00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igabanuka ry’abantu ryagaragajwe nk’ikibazo gikomeye kurusha uko byatekerezwaga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 June 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Ubushakashatsi bw’Ikigo McKinsey Global Institute bwagaragaje ko ikibazo cy’igabanuka ry’abantu mu bihugu biteye imbere gikomeye cyane kurusha uko byatekerezwaga, kuko hari ibihugu bizagira igabanuka ry’abaturage riri hagati ya 20% na 55% bitarenze mu 2100, ugereranyije n’umubare w’abaturage bifite magingo aya.

Muri rusange, byatekerezwaga ko umugore umwe aramutse abyaye abana 2.1, byatuma umubare w’abantu ku Isi ukomeza kuguma ku kigero gikwiriye. Icyakora ibi ntibigishoboka kuko kugira ngo umubare w’abantu ku Isi ugume ku kigero cyiza, umugore umwe ubu akwiriye kubyara abana 2.7.

Impamvu ni uko hashize igihe kinini ibihugu biteye imbere bifite ikibazo cy’abagore banga kubyara kubera ubushake bwabo cyangwa ibibazo by’ubuzima. Ku ruhande, ababyaye na bo babyara umwana umwe cyangwa babiri gusa.

Muri rusange, hafi 70% by’abaturage batuye Isi bose, batuye mu bihugu aho umugore umwe abyara abana bari munsi y’ikigero gikwiriye cya 2.1, nubwo nacyo kitagikwiriye.

Nko mu Bushinwa, umugore umwe muri icyo gihugu abyara 1.1. Mu 2023, abantu 1000 babarirwaga kubyara abana 6.39. Ibi byagize ingaruka kuko byagabanuye umubare w’abafite imbaraga zo gukora, aho abari hagati y’imyaka 15 na 64 bagabanutseho 5,6% hagati ya 2011 na 2020. Mu 2035, abarenga miliyoni 400 bazaba bafite hejuru y’imyaka 60.

Muri rusange, mu 2100, umubare w’Abashinwa uzagabanukaho 55%, bibe 41% mu Butaliyani, aho umugore umwe ubu abarirwa abana 1.30. Muri uwo mwaka, abaturage ba Brazil bazagabanukaho 23%, icyakora baziyongeraho 23% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ingamba zo kwakira abimukira, gusa ikiguzi cyo kwita ku bageze mu za bukuru cyiziyongera cyane muri icyo gihugu.

Ku rwego rw’Isi, iki kibazo kizarushaho gukaza umurego. Mu 1997, umuntu umwe ugeze mu za bukuru yitabwagaho n’abantu 9.4 ku mpuzandengo. Muri uyu mwaka, uyu mubare ugeze kuri 6.5, ukazakomeza kumanuka kuko mu 2050 uzaba ugeze kuri 3.9.

McKinsey Global Institute itanga inama z’uko ibihugu byagerageza gushyiraho ingamba zigamije gutuma abaturage bongera gushamadukira kubyara abana benshi, gusa ibi bisa nk’ibitagishoboka mu bihugu biteye imbere.

Umubare w'abana bavuka mu bihugu byateye imbere ukomeje kugabanuka ku kigero gikabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages