Ikinyamakuru The Sun kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024 cyatangaje ko iyi misile yari mu mazi ahagana muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarashwe, aho kugira ngo izamuke mu kirere, isubira mu nyanja ya Atlantique.
Ku bw’amahirwe ariko, ntabwo iyi misile ipima toni 58 yangije ubu bwato kuko itabuguyeho.
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Grant Shapps, yatangaje ko nubwo iri gerageza ryagenze nabi, iyi misile ari iya mbere mu zo kwiringirwa ku Isi.
Misile ya SLBM ifite agaciro ka miliyoni 21.5 z’Amadolari ya Amerika. Irindi geregeza ryayo ritakunze ryaherukaga kuba mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!