Ibi yabitangaje kuri uyu wa 8 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye na The New York Times yavuze ko “igihe ni cyo kizatubwira” igihe bizafata mu kugenzura Vanezuela.
Ni nyuma y’uko ku wa 3 Mutarama 2026 Ingabo za Amerika zafashe Nicolás Maduro n’umugore we bajyanwa muri Amerika aho bakuriranyweho iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Trump ntiyanavuze niba muri Venezuela hazaba amatora hagamijwe gusimbura Delcy Rodríguez uri kuyobora iki gihugu gikize kuri peteroli, by’agateganyo.
Trump yavuze ko Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ari gukorana na bya hafi na Rodríguez.
Ati “Ari kuduha icyo ari cyo cyose twumva ko ari ingenzi.”
Yavuze ko Amerika izagenzura ibikomoka kuri peteroli no kuyikoresha, icyakora bizatwara igihe mu gusana no gutangiza inganda zibitunganya.
Ku wa 5 Mutarama 2025 ni bwo Nicolás Maduro yagejejwe imbere mu rukiko rwa Manhattan muri Leta ya New York, akuwe muri Gereza ya Brooklyn.
Icyo gihe yagaragaje ko akiri perezida w’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, ahakana ibyaha byose ashinjwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!