00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyahawe umwana w’imyaka 17 n’umugabo w’imyaka 60

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 10 October 2014 saa 04:37
Yasuwe :

Malala Yousafzay umukobwa w’Umunyapakisitani w’imyaka 17 n’umugabo w’Umuhinde Kailash Satyarthi bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kubwo guharanira ko abana bato bajyanwa mu ishuri bakareka kubyazwa umusaruro mu mirimo.
Umuyobozi wa komite ishinzwe gutanga igihembo kitiriwe Nobel Thorbjoern Jagland yavuze ko Malala yari akwiye guhembwa kuko yaharaniye ko abana bose bajyanwa mu ishuri akenda no kubizira.
Malala yarashwe mu mutwe n’Abatalibani ubwo yari agiye ku ishuri (…)

Malala Yousafzay umukobwa w’Umunyapakisitani w’imyaka 17 n’umugabo w’Umuhinde Kailash Satyarthi bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kubwo guharanira ko abana bato bajyanwa mu ishuri bakareka kubyazwa umusaruro mu mirimo.

Umuyobozi wa komite ishinzwe gutanga igihembo kitiriwe Nobel Thorbjoern Jagland yavuze ko Malala yari akwiye guhembwa kuko yaharaniye ko abana bose bajyanwa mu ishuri akenda no kubizira.

Malala yarashwe mu mutwe n’Abatalibani ubwo yari agiye ku ishuri bamuziza guharanira ko abana bose bakwiga.

Satyarthi we yakuye abana ibihumbi bagera ku 800,000 mu mirimo y’agahato basubizwa mu ishuri .

Ikigo gitanga igihembo cyitiriwe Nobel cyatangaje ko Malala Yousafzay yatanze urugero rwiza mu bihe bitari byoroshye na gato, mu gihe bwana Satyarthi we yageze ikirenge mucya Gandhi agahangana n’akarengane gakorerwa abana.

Satyarthi yabwiye BBC ko icyo gihembo agituye Abahinde bose hamwe n’abana bose bagikoreshwa uburetwa.

Igihembo cyitiriwe Nobel cyatangiye gutangwa mu 1901 , gihabwa abagize uruhare mu bikorwa byo kongerera ubumenyi ku Isi n’abaharaniye amahoro bigaragara.

Cyashyizweho na Alfred Nobel wavumbuye urutambi (Dynamite) . Yapfuye asize miliyoni 23 z’amacouronne ( amafaranga yakoreshwaga icyo gihe muri Swede) yifuza ko hazashingwa ikigo kizayakoresha gihemba abantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muntu.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages