Yasabye Urukiko Rukuru gusuzuma niba impapuro Polisi yakoresheje mu gusaka inzu ye iri muri Sandringham ndetse n’aho yari atuye i Windsor zaratanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Andrew Mountbatten-Windsor ni umuhungu wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza kuva mu 1952 kugeza muri Mata 2022 ubwo yatangaga , akaba murumuna w’Umwami w’iki gihugu, Charles III.

Uyu mugabo yirukanywe ibwami nyuma y’aho aketsweho gukorana na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi. Ni icyemezo cyaharuye inzira yo kumukurikirana mu butabera.

Andrew yatawe muri yombi tariki ya 19 Gashyantare 2026, ku isabukuru ye y’imyaka 66, ubwo yari kuri Marsh Farm muri Norfolk.

Yamaze hafi amasaha 12 abazwa na Polisi yari imukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko. Nubwo yarekuwe, iperereza ryarakomeje.

Iperereza ryatangiye nyuma y’aho bigaragaye ko ashobora kuba yarahaye Jeffrey Epstein amakuru y’ibanga ubwo yari intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ubucuruzi hagati ya 2001 na 2011.

Mu byo polisi iri gukoraho iperereza harimo amakuru avuga ko Andrew yigeze kugeza kuri Epstein raporo z’ingendo yakoreye muri Hong Kong, Singapore, Vietnam no mu Bushinwa, ndetse n’inyandiko y’ibanga yavugaga ku mahirwe y’ishoramari ari muri Helmand muri Afghanistan.

Andrew kandi ari gukorwaho iperereza ku birego by’imyitwarire mibi mu gihe yari umukozi wa Leta. Muri Gicurasi 2026, Polisi ya Thames Valley yatangaje ko iri gukora iperereza ryagutse ku myitwarire ye ifitanye isano n’ubusambanyi.

Muri Gashyantare 2026 ubwo Igikomangoma yatabwaga muri yombi na Polisi
Muri Gashyantare 2026 ubwo Igikomangoma yatabwaga muri yombi na Polisi