Ubwami bw’u Bubiligi bwatangaje ko Joachim yakoze urugendo rujya muri Espagne ku wa 28 Gicurasi rujyanye no kwihugura mu masomo ye. Nyuma y’iminsi ibiri, yagiye mu birori byabereye mu Majyepfo y’Umujyi wa Córdoba, mbere y’uko apimwa agasanganwa COVID-19.
Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko Joachim usanzwe ari mwishywa w’Umwami Philippe w’u Bubiligi, ari umwe mu bantu 27 bari muri ibyo birori. Ni mu gihe amategeko yo muri uwo mujyi, yavugaga ko ibirori birimo uwo mubare w’abantu biba binyuranyije n’amategeko kuko ibyari byemewe ari ibitarengeje abantu 15.
Buri wese witabiriye ibi birori bivugwa ko yashyizwe mu kato. Joachim wanduye COVID-19, ni imfura y’Igikomangomakazi Astrid ndetse ni uwa cumi mu bashobora kuragwa ubwami.
Polisi ya Espagne yashyize imbaraga mu gukora iperereza ku birori bitemewe, abo isanze barenze ku mategeko ya Guma mu Rugo bagacibwa amande agera ku bihumbi icumi by’ama-euro (arenga miliyoni 10 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO