Catherine, umugore w’Igikomangoma William cy'u Bwongereza, kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, yatunguranye ubwo yahishuraga ko afite ubwo burwayi bwa kanseri, nyuma y’igihe gito abazwe.
Yagize ati “Turizera ko muri bubyumve ko twe nk’umuryango dukeneye igihe, umwanya n’ibanga mu gihe nkomeje kwitabwaho. Akazi kanjye buri gihe kanzanira ibyishimo ndetse sinjye uzarota nongeye kugaruka mu gihe nzaba mbashije ariko ubu ngomba kwita ku kubanza gukira neza,”
Catherine yari amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva muri Mutarama ubwo yabagwaga mu nda, abantu bakomeje kwibaza aho aherereye ariko ibwami bagatangaza ko akiri kwitabwaho atazagaragara mu ruhame mbere ya pasika.
Yavuze ko ari ibintu babanje gushaka gukemura bucece nk’umuryango, mu kurinda abana babo, ndetse ko byasabaga ko agomba kubanza gukira neza aho yabazwe kugira ngo atangire “Chemotherapy”, ariko babonye ko igihe cyari kigeze kugira ngo batangaze ukuri.
Ati “Nk’uko nababwiye, meze neza kandi ngenda nkomera uko bwije n’uko bukeye kuko ndikwita ku bintu byinshi bizamfasha gukira vuba mu mutwe, mu mubiri na roho. Kugira William iruhande rwanjye ni isoko yo kugubwa neza kwanjye.”
Igikomangomakazi Catherine yatangaje ko yifatanyije n’abantu bose barwaye kanseri, abasaba kudacika no kudataza ibyiringiro, ababwira ko batari bonyine.






Ibitekerezo 0