Aya makuru yahishuwe n’ikinyamakuru Financial Times , yavuze ko iki gisasu kitabashije guhamya intego ariko ko igeragezwa ryacyo ryateye ubwoba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi mu gisirikare cya Amerika, Gen Mark Milley, yabwiye Bloomberg ko kugerageza iki gisasu byerekana ubuhangange bw’u Bushinwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ibyo twabonye ni ibintu bihambaye cyane ku igeragezwa ry’intwaro za hypersonic; biteye ubwoba […]. Ni ikoranabuhanga ridasanzwe tubonye ry’Abashinwa ndetse riduteye amatsiko cyane.”
“Bari gutera imbere byihuse mu bijyanye n’ikirere, internet ndetse no mu buryo busanzwe yaba ku butaka, ku mazi ndetse no mu kirere. Mu 1979 Igisikare cy’u Bushinwa cyari hasi gikoresha cyane abasirikare barwanira ku butaka ariko ibyo cyarabirenze ubu cyageze ku gukoresha uburyo bwose mu bya gisirikare.”
Nubwo benshi batangariye iki gisasu u Bushinwa bwahakanye aya makuru buvuga ko bwagerageje igisasu gisanzwe.
Ikinyamakuru cya France Culture cyagaragaje ko iki gisasu cyihuta cyane kikaba cyagenda ibirometero 6000 ku isaha, gitwarika byoroshye ndetse gishobora kuraswa ibyogajuru ntibikirabukwe.
Ibihugu bifite ibisasu byo mu bwoko bwa ‘hypersonic missile’ ni u Bushinwa n’u Burusiya. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kukigerageza muri Mata 2021 birananirana ariko yatangaje ko iri gukora igisasu gifite ikoranabuhanga riteye imbere cyane izashyira ahagaragara mu 2025.
Ibihugu bya Australia, u Buhinde, u Bufaransa, u Budage n’u Buyapani na byo kugeza ubu ngo biri gutunganya ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora misile zo mu bwoko bwa ‘hypersonic’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!