Ibi bisasu byarashwe na Iran mu ijoro ryo ku ya 7 Mutarama 2020, ku birindiro by’igisirikare cya Amerika biri mu mujyi wa Aïn al-Assad, muri Iraq nk’uburyo bwo kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ziherutse kwica umusirikare wa Iran Ukomeye Gen Qassem Soleimani.
Nyuma y’iki gitero Minisiteri y’ingabo muri Amerika yavuze ko nta musirikare n’umwe wishwe cyangwa ngo akomeretswe n’ibisasu bitandatu bya misile zari zarashweho na Iran.
Aya makuru mu cyumweru gishize yashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano, Mark Esper avuga ko isesengurwa ryakoze ryasanze harangijwe ibintu gusa.
Yagize ati “Ibintu nk’amahema,amayira, parikingi na Kajugujugu nibyo byangijwe. Nta kintu nshobora kugaragaza nk’igikomeye. Icy’ingenzi cyane n’uko nta wakomeretse.”
Aya makuru yaje kuvuguruzwa n’itangazo Abasirikare ba Amerika barwanya umutwe wa ISIS muri Iraq na Syria, bashyize hanze ejo ku wa Kane.
Muri iri tangazo hari aho ryerekana ko hari abasirikare ba Amerika bagize ibibazo.
Rigira riti “N’ubwo nta musirikare wa Amerika wishwe, bamwe basigaye bavurwa ibimenyetso by’ihungabana bari basigiwe n’iri turika ndetse baracyakurikiranwa.”
Iritangazo rivuga ko hari abo byabaye ngombwa ko bakurwa ku birindiro. Bagize bati “Kubere uburyo bwo kubitaho budahagije, Abasirikare bakuwe ku birindiro bya Al Asad bajyanwa mu bitaro bya Landstuhl Budage kugira ngo bakorerwe isuzumwa”.
Iri tangazo rivuga mu gihe aba basirikare bazaba bagaragaje ko bameze neza ku buryo bakomeza akazi bazasubira muri Iraq.
Abasirikare 11 bagize ikibazo, 8 muri bo bahita bajyanwa mu bitaro byo mu Budage abandi batatu bajyanwa muri Kuwait kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.





Ibitekerezo 0