00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Amerika mu nzira yo gushaka akanyafu ko gukubita Iran

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 August 2026 saa 10:49
Yasuwe :

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye abasirikare n’abasesenguzi bacyo gutanga ibitekerezo bishya kandi bidasanzwe byagifasha gukomeza gushyira igitutu kuri Iran no kuyihana.

Ubu busabe bwatanzwe n’umuyobozi mu ngabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM), mu ishami ry’ubutasi, muri ‘email’ yoherereje abasesenguzi bose ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Umuvugizi wa CENTCOM, Capt Timothy Hawkins, yagize ati "CENTCOM ya Amerika ifite amateka maremare yo gutekereza no gukora mu buryo bushya. Amiral Cooper, by’umwihariko, yegera abagize itsinda ryacu, atitaye ku rwego bariho, kugira ngo tugere ku rwego rwo hejuru cyane rw’imikorere."

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Amerika imaze iminsi igaba ibitero by’indege bigamije kugabanya ubushobozi bw’igisirikare cya Iran bwo guhungabanya ubwikorezi mu Muhora wa Hormuz no guhatira Tehran gusubira mu biganiro by’amahoro.

Perezida Donald Trump yatekerezaga gusubukura ibitero ku bigo bya Iran bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire, ariko abasesenguzi bakagaragaza ko ibitero by’indege bidahagije kuko ibi bigo byubatse kure munsi y’ubutaka.

Hari impungenge ko Amerika ifashe icyemezo cyo gukomeza intambara, byaba ngombwa ko yohereza abasirikare ku butaka bwa Iran, bikaba byakongera ibyago byo gutakaza abasirikare benshi. Kugeza ubu, abasirikare 18 ba Amerika bamaze gupfira muri iyi ntambara.

Abayobozi b’ingabo bagaragaje ko ibitero byo mu kirere bifite aho bigarukira. Umugaba Mukuru w’ingabo za Amerika, Gen. Dan Caine, yavuze ko imbaraga zo mu kirere zonyine zidakwiye gufatwa nk’umuti w’ibibazo byose.

Mu gihe Perezida Trump akomeje gushaka intsinzi muri iyi ntambara, hari impungenge ko gukomeza ibitero mu gihe na Iran isubiza, bishobora gutuma intambara imara igihe kirekire, umutekano w’Umuhora wa Hormuz na wo ugakomeza guhungabana.

Abasirikare ba Amerika basabwe ibitekerezo bishya kandi bidasanzwe byo kwifashishwa mu gushyira igitutu kuri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages