00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo cy’urukundo “Borderlife” hagati y’Abayahudi n’Abarabu kirakunzwe cyane

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 January 2016 saa 03:07
Yasuwe :

Igitabu cy’urukundo hagati y’Umuyahudi na mugenzi we w’Umunye-Palestine, ni cyo kiri kugurwa cyane, nyuma y’aho Minisiteri ishinzwe Uburezi muri Israel yangiye ku gishyira ku rutonde rw’ibisomwa ku ishuri.

Abayobozi ba Israel batinye ko igitabo “Borderlife” cyanditswe na Dorit Rabinyan, cyatuma haba ugukundana cyane hagati y’Abayahudi n’Abanye-Palestine. Icyo cyemezo kikaba cyarababaje abantu batandukamye, bituma iki gitabo kigurwa n’abantu benshi.

Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru rwatangaje ko kuri ubu hari kuba ibiganiro n’uwacyanditse kugira ngo bagishyire mu zindi ndimi mu bihugu bya Hongrie, Espagne na Brésil.

Umuvugizi wa Rabinyan yavuze ko ibitabo birenga 5,000 byaguzwe mu cyumweru kimwe gusa, byinshi byagurishijwe muri Israel, kandi amaduka menshi nta na kimwe agisigaranye.

Igitabo cy'urukundo “Borderlife” gikunzwe cyane
Dorit Rabinyan wanditse igitabo gikunzwe na benshi
“Borderlife” igitabo gikunzwe cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages