Mu ijoro ryo ku wa Kane nibwo uwitwa Karim Cheurfi, yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi, umwe muri bo ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka.
Cheurfi nawe yaje kuraswa na polisi arapfa, nyuma igitero kiza kwigambwa n’umutwe wa Islamic State.
Batatu mu bakandida bitegura guhatana mu cyiciro cya mbere cy’amatora ateganyijwe kuri iki Cyumweru, bahise basubika ibikorwa byo kwiyamamaza, bifashisha televiziyo mu kugaruka kuri Islamic State, ibintu byafashwe nko gushaka kugira urwitwazo iki gitero bagatangira kwirata ubushobozi.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Marine Le Pen yarahariye kurandura umutwe wa Islamic State, ndetse avuga ko imisigiti y’abahezanguni ikwiye gufungwa, abigisha urwango n’abari ku rutonde rw’abahozwaho ijisho na Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba bakirukanwa mu Bufaransa.
François Fillon we yavuze ko naramuka atowe, azashyiraho abapolisi bashya ibihumbi 10 kandi ko mu byo azashyira imbere harimo n’urugamba rwo guhashya Islamic State.
Ni mu gihe Emmanuel Macron nawe yagarutse ku cyo gushyiraho abapolisi bashya ibihumbi 10 n’umutwe w’ingabo udasanzwe ndetse anasaba abaturage kutemera guterwa ubwoba no gucikamo ibice.
Ibyavuzwe n’aba bakandida bose ariko byanenzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Bernard Cazeneuve wavuze ko bari gukoresha iki gitero mu nyungu zabo bwite zirimo no kwigarurira imitima y’Abafaransa ngo bazabatore.
N’ubwo Polisi y’u Bufaransa yagaragaje ko uwitwa Cheurfi wigeze gufungwa azira ibyaha birimo kugerageza kwica n’urugomo ariwe wagabye iki gitero, Islamic State ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Amaq yatangaje ko byakozwe n’umubiligi Abu Yousuf al-Baljiki, ibintu byamaganiwe kure n’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO