00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitero cyo mu Bwongereza cyatumye Trump yongera gutekereza ku cyemezo cye inkiko zamaganye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 June 2017 saa 08:16
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gusaba ko Itegeko ryo gukumira urujya n’uruza rw’abayisilamu ryahabwa agaciro nyuma y’aho ibitero by’iterabwoba bigabwe hirya no hino ku Isi harimo ibyibasiye u Bwongereza muri iyi minsi.

Perezida Trump yatangiye gusaba ko Amerika yahagarika urujya n’uruza rw’Abayisilamu muri Amerika ubwo yiyamamarizaga kuyiyobora, avuga ko aribwo buryo bwiza bwo gukumira ibikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba.

Icyo gihe yasabaga ko ku ikubitiro hakumirwa abantu bava mu bihugu by’Abarabu cyane Iran, Iraq, Libya, Somalia, Sudani, Syria na Yemen gusa, byanenzwe na benshi bavuga ko byaba ari ivangura ndetse n’inkiko zo muri iki gihugu zibitesha agaciro.

France24 dukesha iyi nkuru, yatangaje ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres, mu mpera z’icyumweru gishize kigahitana abantu icumi harimo n’abakigabye, abandi 48 bagakomereka, Trump akoresheje Twitter, yagaragaje ko bikwiye ko hashyirwaho ingamba zihamye zo guhangana n’ibitero by’ubwiyahuzi binyuze mu gukumira Abayisilamu.

Yagize ati “Dukeneye kugaragara neza, kuba maso no kwihagararaho. Dukeneye ko Inkiko zidusubiza uburenganzira bwacu. Dukeneye gushyiraho ingamba zo gukumira ingendo nk’uburyo buhamye bwo gucunga umutekano wacu.”

Nyuma y’akanya gato, yanditse ubundi butumwa bugira buti “Amerika yiteguye gukora igishoboka cyose cyafasha Londres n’u Bwongereza. Turiteguye kandi turi kumwe namwe. Imana ibahe Umugisha.”

Muri Mutarama, Umuyobozi w’Umujyi wa Londres, Sadiq Khan, usanzwe ari n’umuyisilamu, yari yateye utwatsi igitekerezo cya Trump cyo gukumira abinjira muri Amerika, abyita ko biteye isoni ndetse ko ari bibabaje.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Trump n’abo bafatanya basabye Urukiko rw’Ikirenga muri iki gihugu kongera guha agaciro icyemezo cyo gukumira abantu baturutse mu bihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu ndetse n’izindi mpunzi zituruste hirya no hino ku isi, bwemeza ko igihe byaba bishyizwe mu bikorwa byazatuma Amerika igira umutekano.

Trump yasabye ko itegeko rikumira abimukira ryahabwa agaciro kugira ngo Amerika igire umutekano/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages