Alfredo Romero, uyobora umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Venezuela (Foro Penal), yavuze ko batangiye kugenzura imyirondoro y’abarekuwe mu magereza atandukanye yo mu gihugu hose kandi ko hari abandi bashobora kurekurwa.
Igikorwa cya kurekura izo mfungwa cyatangiye kuva mu ntangiriro za Mutarama nyuma y’aho Amerika itaye muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, akajyanwa i New York kuburanishwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yavuze ko abagera kuri 600 ari bo barekuwe ariko Foro Penal yo ivuga ko uwo mubare wongewe cyane bihabanye n’ukuri.
Umunyamategeko wa Foro Penal, Gonzalo Himiob, abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko umubare w’abarekuwe ushobora kuba urenga 80 avuga ko bagikomeje gukusanya amakuru.
Mbere yaho Foro Penal yari yemeje ko abagera ku 156 ari bo bamaze kurekurwa kuva ku wa 8 Mutarama 2026.
Rodriguez yavuze ko ku wa Mbere azaganira n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, kugira ngo Loni igenzure urutonde rw’abamaze kurekurwa kugeza ubu.
Amatsinda yita ku burenganzira bwa muntu n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bamaze igihe kinini bashinja guverinoma gufunga abantu nk’uburyo gucecekesha abatayishyigikiye. Gusa Guverinoma ya Venezuela yo yarabihakanye ivuga ko abo banyapolitiki bafunzwe kubera ibyaha by’ubugizi bwa nabi.
Abenshi mu bafunzwe bafashwe nyuma y’amatora ya Perezida yo mu 2024, ubwo Maduro yatangazwaga ko yatsinze nubwo abamurwanya n’ibihugu byinshi byashidikanyaga ku byavuye mu matora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!