Kuri uyu wa Gatanu, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije wa Leta Zuze Ubumwe za Amerika, Rod Rosenstein, yatangaje abantu 32 barimo Abarusiya 12 bashinjwa kugira uruhare mu kwinjira mu mabanga y’ishyaka ry’aba- démocrate bagamije gushyira hanze amabanga ya Hillary Clinton wari urihagarariye mu matora.
Rod Rosenstein yavuze ko aba bajura mu by’ikoranabuhanga bagize uruhare mu kwiba amakuru ajyanye n’abarenga 500 batora banyuze ku rubuga rwa internet rwa leta rutangaza ibijyanye n’amatora.
Nubwo ariko uru rutonde rwashyizwe ahagaragara, u Burusiya bwo bwavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko bariya bantu 12 baba bafitanye isano n’igisirikare cyangwa n’ibyo kwiba amabanga kuri za mudasobwa.
Gusohoka kw’aya makuru ashinja u Burusiya ibyaha byo kwinjira mu matora, aje mbere y’iminsi ibiri ngo habe inama y’abakuru b’ibihugu byombi.
Akimara kujya ahagaragara Abanyamerika benshi biganjemo abo mu ishyaka ry’aba- démocrate basabye ko ibiganiro bya Trump na Putin bikurwaho kugera igihe Putin azatangira ibisobanuro bihagije ku byo Amerika irega igihugu cye.
Umuyobozi wa Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’aba-démocrates, Tom Perez, abinyujije kuri Twitter yasabye ko inama yo ku wa 16 Nyakanga 2018 hagati Trump na Putin isubikwa igitagaranya.
Yagize ati “Trump akwiye guhita asubika byihuse inama yo ku wa Mbere hagati ye na Putin.”
Uyu mu-démocrate yashyigikiwe na mugenzi we w’Umusenateri uturuka mu ishyaka ry’aba- démocrates, Chuck Schumer, nawe washimangiye ko Trump atagakwiye kugirana inama na Putin hataratangwa ibisobanuro bihagije ku byo barega u Burusiya.
Senateri John Maccain wo mu ishyaka ry’aba-républicain nawe yashyigikiye abavuga ko inama ya Trump na Putin ikwiye guhagarikwa, gusa we yavuze ko yaba mu gihe Trump yiteguye kuzaka Putin ibisobanura ku byo u Burusiya bushinjwa.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sarah Sanders, yakuyeho urujijo ku bifuzaga ko iyi nama isubikwa avuga ko igomba kuba byanze bikunze.
Ku ruhande rw’u Burusiya Umujyanama Mukuru mu biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Yuri Ushakov, yavuze ko u Burusiya bwiteguye ko inama iba kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uzahurwe.
Yagize ati “Trump tumufata nk’umufatanyabikorwa mu biganiro, umubano w’ibihugu byombi umeze nabi, tugiye kuwuzahura tukawunoza.”



















TANGA IGITEKEREZO