Nakumatt yatangiriye ku iduka rya matola ahitwa Nakuru muri Kenya, igenda yaguka igira amashami muri Kenya hose no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kugeza no mu Rwanda. Muri Gashyantare yari ifite amashami 60 aza kugera kuri atandatu mu 2018.

Abo ribereyemo imyenda barimo amabanki, abarigemuriraga ibicuruzwa, n’abarikodeshaga inzu; bose rifitiye amadeni angana na miliyari 38 z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga asaga miliyari 350 Frw.

Urukiko ruzafata umwanzuro ku iseswa ry’iryo guriro ku wa 17 Mutarama, bikazaba irangizwa ku mugaragaro ry’icyitwa Nakumatt.

Gahunda y’iseswa yagaragajwe na Peter Kahi, wari washyizweho n’urukiko nk’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Nakumatt mu gihe cy’ibihombo, mu nama n’ababerewemo imyenda yabaye kuri uyu wa Kabiri.

Mu cyumweru gishize Peter Kahi yavuze ko kugira ngo Nakumatt yongere ikore byayisaba kongera kwishyira mu madeni kandi n’ayo ifite itarayishyura.

Ati “Kongera gukora byahenda cyane, ikigo gisa n’aho kiri kubura amafaranga yo kongera gukora, kuko byayisaba kongera kwishyira mu madeni menshi kugira ngo gikomeze ibikorwa.”
Yakomeje agira ati “Ikigo nta n’umutungo gifite cyatangaho ingwate kugira ngo gihabwe iyo nkunga. Ubuyobozi nta n’icyizere cyo gukurura umushoramari amafaranga kubera imyenda iri hejuru.”

Nakumatt ni iguriro ryari ryarubatse izina mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, rimaze gufunga imiryango yaryo hafi ya yose ari nako ryishyuzwa imyenda myinshi..

Mu 2016 Nakumatt yafunze imiryango yayo muri Uganda isiga itishyuye aho yakodeshaga n’abayihaga ibicuruzwa, byose bifite agaciro ka miliyari 30 z’amashilingi. Iri guriro kandi ryafunze n’imiryango mu Rwanda ndetse na Kenya.

Muri Kenya Nakumatt ifite umwenda wa miliyari zirenga 10 z’amashilingi w’abayihaga ibicuruzwa, amabanki ndetse n’abayikodeshaga aho yakoreraga.

Mu Rwanda naho Nakumatt ifite imyenda myinshi. Inama y’Ubutegetsi ya Nakumatt yagaragarije urukiko ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri birimo Hotpoint Rwanda Ltd ideni rya miliyoni 167.4 Frw na Shoppers Distributors Ltd irimo miliyoni 19.1 Frw.

Kugaragaza ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri gusa ariko ntibyashimishije abandi bayigurije amafaranga barimo nka I&M Bank igaragaza ko Nakumatt iyifitiye ideni rya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bigo Nakumatt ibereyemo amadeni mu Rwanda ni Pearl Enterprise Ltd ifitiwe miliyoni 20 Frw na COOPAC Ltd ibereyemo miliyoni 14.7 Frw. Ayo ni amafaranga y’ibicuruzwa bitigeze byishyurwa.

Nakumatt igiye gufunga imiryango burundu
Nakumatt igiye gufunga imiryango burundu