Icyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye cyita ku bana, UNICEF cyagaraje ko muri buri minota itanu hapfa umwana umwe azize ihohoterwa cyangwa intambara.
UNICEF igaragaza ko 75% by’abana bapfa babaruwe bapfa ku munsi bagwa mu bihugu birimo amahoro.
Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe kurengera abana muri UNICEF, Susan Bissell, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko abana bahohoterwa bikabije kandi akenshi ntihagire igikorwa ngo barengerwe.
Ati “Turi gushyira ku mugaragaro ibimenyetso simusiga bigaragaza ko abana bahura n’ihohoterwa ndenga kamere mu buzima bwabo ba buri munsi, ahantu hose.”
Abana bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyiyumvo mu miryango yabo ndetse no ku mashuri.
Ibi bituma abana bakura barapfuye mu bwonko utaretse n’abagira ubumuga bw’umubiri. UNICEF ivuga ko imiryango myinshi itabyitaho, n’ababonye umwana wabo yahohotewe ntibirirwe bajya ku buyobozi ngo hato bativamo.
UNICEF irasaba ko umuco wo kudahana no guhishira abahohotera abana ucika burundu kuko ari kimwe mu bituma abana benshi bagihohoterwa ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO