Intambara byatangajwe ko yarangiye, imbohe zirahererekanywa ku mpande zombi, ariko ibizakurikiraho nyuma ni byo biteye benshi kwibaza.

Mu bibazo by’ingutu bihari, harimo amaherezo ya Gaza, ni inde uzasana uyu mujyi nyuma y’aho usenywe burundu n’ingabo za Israel? Hamas yo se izabaho ite? Izemera gushyira intwaro hasi cyangwa izakomeza guhanyanyaza?

Mbere y’uko amasezerano y’amahoro asinywa, Israel yagenzuraga 80% bya Gaza ariko kuri ubu iri kugenzura 55% gusa, kurekura ibindi bice bishobora gushingira ku biganiro bizakurikira n’uburyo amasezerano azagenda yubahirizwa.

Kuri ubu amakamyo y’ibyo kurya yinjira muri Gaza nk’uko bikubiye mu masezerano y’amahoro gusa ntabwo umubare wayo uhagije.

Amerika ni yo iri imbere mu bikorwa byo kugarura amahoro muri aka gace. Trump yashyizeho itsinda rigomba kuba rigenzura imiyoborere ya Gaza, ririmo we ku giti cye na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Umugambi wa Trump urimo ko hazoherezwa abashinzwe kubungabunga amahoro bavuye mu bihugu bya Qatar, Misiri na Turikiya kugira ngo bafashe ibintu byose bigume mu murongo muzima kugeza ubwo Gaza izabasha kugera ku mahoro arambye.

Hari kandi ibyerekeranye n’amasezerano y’ubukungu nk’ikorwa ry’ubucuruzi mu bice byihariye, ishoramari mpuzamahanga na miliyari 70 z’amadolari zizifashishwa mu kongera kubaka Gaza. Ni ibintu biryoheye amatwi nubwo ishyirwa mu bikorwa ryabyo ari ukuribara abantu baribonye.

Reba video usobanukirwe mu buryo bwimbitse igikurikiyeho nyuma y’aho intambara ihagaze: